Muhanga: Hari abaturage bakora urugendo rurerure bajya kugura imiti bandikiwe n'abaganga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize Igihe abatuye mu tugari twa Mbare, Mubuga na Kinini bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kugura imiti mu gihe bayandikiwe na muganga. Basaba kwegerezwa iguriro ry'imiti (Farumasi) kugira ngo baruhurwe, bityo igihe batakazaga mu rugendo bagikoreshe ibindi.

Ni ibibazo abaturage bagejeje ku nzego zitandukanye harimo; Urwego rw'Igihugu rw' Ubugenzacyaha-RIB/ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi zihabwa abaturage, aho ndetse byahuriranye n'Ukwezi kwa Nzeli gusanzwe guharirwa ukwezi kw'Imiyoborere myiza y'Abaturage mu karere ka Muhanga, aho muri uku kwezi abayobozi begera abaturage bakumva ibibazo byabo, bimwe bigakemurirwa mu ruhame.

Umuturage watanze ikibazo tariki ya 19 Nzeli 2022, yavuze ko bagorwa no kujya gushaka imiti kubera ko iki gice batuyemo kitagira iguriro ry'Imiti (Pharmacy), ko bibasaba kujya mu mujyi i Muhanga bakoze urugendo rusaga ibirometero 7 bajya kugura umuti bandikiwe n'ikigo nderabuzima.

Yagize ati' Bayobozi bacu mudutekerereza, ndagirango mutuvune amaguru kuko iki gice dutuyemo turagowe kubera ko nta hantu na hamwe wagura umuti mu gihe bakuvuye bakawukwandikira. Bigusaba kujya i Muhanga mu mujyi kuwushakayo kandi urugendo ni rurerure. Tubonye iguriro ry'imiti (Pharmacy) byadufasha cyane'.

Bigeze hehe begereza iguriro ry'imiti ivura abantu (Pharmacy)?

Mujyanama Callixte, afite imyaka 32 atuye mu kagali ka Kinini. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko kuva habazwa kiriya kibazo batarabona umushoramari, ko bikibasaba kujya mu mujyi kugurirayo imiti.

Yagize ati' Biracyatugoye nubwo ubuyobozi bwatwijeje ko bugiye kubikoraho igihe mugenzi wacu yabazaga kiriya kibazo. Turacyakora urugendo tujya gushaka imiti mu mujyi ku buryo hari n'abatabishobora bakabireka ugasanga bararembye kurushaho kuko burya indwara ikomera kurushaho iyo wamenye icyo urwaye'.

Niyongira Daphrose afite imyaka 46 atuye mu kagali ka Mubuga. Yemeza ko ushobora kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Shyogwe bakagusaba umuti runaka wo kwigurira kuwubona bikakubiza ibyuya kubera ko nta maguriro y'imiti ari hafi.

Yagize ati' Ushobora kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Shyogwe ugiye kumuvuza bakakwandikira umuti runaka utaboneka ku kigo nderabuzima bikagusaba kujya kuwugura hanze, ariko hano dutuye ntaho wabona uwugura kuko nta guriro rihaba'.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga (PSF), Kimonyo Juvenal ku murongo wa telefoni ngendanwa yabwiye Umunyamakuru ko iki kibazo bakizi ariko bari mu biganiro n'abikorera bagenzi babo basanzwe bakora ibijyanye no gucuruza imiti hagamijwe kureba niba hari uwaboneka akajyanayo iguriro ry'imiti ivura abantu (Pharmacy), bityo rigafasha abaturage kuyigurira hafi badakoze ingendo ndende.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeje ko iki kibazo bagiye kukiganiraho n'abagize urwego rw'abikorera bashobora kujyanayo iri shoramari ryo gucuruza imiti (Pharmacy). Yasabye abaturage kuba bihanganye kuko ngo ikibazo bafite kirashakirwa umuti vuba biciye mu bikorera kuko bijeje ubuyobozi ko bazashaka ababizi neza bakahajyana iri guriro ry'Imiti.

N'ubwo abaturage b'Umurenge wa Shyogwe babajije iki kibazo kibabangamiye, abatuye mu mujyi rwagati I Muhanga nabo bavuga ko nubwo bafite amaguriro y'imiti (Pharmacies) ikoreshwa mu kuvura abantu, usanga ngo rimwe na rimwe mu gihe cy'amasaha y'ijoro ntaho ushobora kubona ugura umuti byoroshye kuko kenshi zidahozaho kuko hari ubwo zifunga zose kubera ko ntazirara ku izamu.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/11/25/muhanga-hari-abaturage-bakora-urugendo-rurerure-bajya-kugura-imiti-bandikiwe-nabaganga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)