Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs yahawe uburenganzira bwo gukorera imyitozo ndetse no kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye.

Kuva iyi Sitade yatangira kuvugururwa muri Mata 2022, nibwo ikipe ga Mukura VS yari isanzwe ikorera imyitozo ndetse ni kwakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye yahise yerekeza kuri Sitade ya Kamena.

Kuva icyo gihe kugeza n'ubu niho iyi kipe yakomereje by'umwihariko muri uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 niho yakoreraga imyitozo ndetse ikanahakirira imikino yayo.

Kuvugururwa kwa Sitade ya Huye byaje nyuma y'aho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika CAF rimenyesheje u Rwanda ko nta kibuga bafite cyo kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma nibwo u Rwanda rwatangiye kwishakamo ibisubizo aho kugira ngo ruzajye kwakirira hanze y'igihugu ruhitamo kuvugurura Sitade ya Huye.

Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa twitter rw'iyi kipe ibarizwa mu ntara y'amajyepfo, batangaje ifoto igaragaza ko iyi kipe yagarutse kuri iyi sitade ndetse bakaa bitegura kubakirira ikipe ya Rutsiro Fc mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona.

Kuba iyi sitade imaze kuvugururwa yagiye yakira imikino itandukanye harimo iy'ikipe y'igihugu Amavubi nkuru ndetse n'iyabari munsi y'imyaka 23, yakiriye kandi n'indi mikino mpuzamahanga yahuje APR FC na US Monastir muri CAF champions League ndetse n'indi ya As Kigali yakinaga amarushanwa ya CAF Confederation Cup.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, nibwo ikipe ya Marines FC yo mukarere ka Rubavu yujuje imikino 7 ya shampiyona idatsinda muri shampiyona y'u Rwanda 2022-2023 kuko imaze gutsindwa imikino 5 inganya indi ibiri muri 7 imaze gukina yose hamwe.

Ibi byabaye nyuma yaho mu mukino wa shampiyona utarabeye igihe yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Rubavu kuri Sitade Umuganda.

Ku ruhande rwa Gasogi United, ibitego byatsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa Mbere w'umukino ndetse n'ikindi gitsindwa na Malipangou Théodore Yawanendji Christian ubwo hari ku munota wa 41, igitego kimwe rukumbi cya Marines cyatsinzwe na Nkundima Avit.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Marines FC iguma ku mwany wa nyuma n'amanota 2 naho Gasogi United yahise yisanga ku mwanya wa  gatanu n'amanota 14.

The post Mukura VS yahawe uburenganzira bwo gukoresha Sitade ya Huye, Marines FC yujuje imikino 7 idatsinda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mukura-vs-yahawe-uburenganzira-bwo-gukoresha-sitade-ya-huye-marines-fc-yujuje-imikino-7-idatsinda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukura-vs-yahawe-uburenganzira-bwo-gukoresha-sitade-ya-huye-marines-fc-yujuje-imikino-7-idatsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)