Musanze FC yahagaritse abakinnyi 3 igihe kita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwasohoye inyandiko zihagarika abakinnyi bayo 3 barimo Lulihoshi François Hertier ukina nka myugariro, Nshimiyimana Imran ukina mu kibuga hagati, na Habineza Isiaka.

Aba bakinnyi bivugwa ko bari bafite imico ihabanye n'amahame y'ikipe, aho Nshimiyimana Imran na Habineza Isiaka bivugwa ko bari bamaze iminsi bagumura abakinnyi bagenzi babo, naho Lulihoshi François Hertier akaba yazize kutitabira imyitozo.

Iyi myitwarire y'abakinnyi iri mu byatumye ikipe igira umusaruro mubi mu mikino iheruka, harimo uwo batsinzwemo na Kiyovu Sports ndetse banganya na As Kigali, batsindwa na Mukura ku kibuga cyabo ndetse banatsindwa na Etincelles FC mu mukino uheruka wabereye i Gisenyi. Musanze FC imaze imikino 4 idatsinda, ubu iri ku mwanya wa 8 n'amanota 13. 

Musanze FC imaze imikino 4 itabona amanota 3 ndetse umunyezamu wayo, Muhawenayo Gad amaze gutsindwa ibitego 6 mu mikino 2

Nshimiyimana Imran uri hagati, ari mu bakinnyi bahagaritswe.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122941/musanze-fc-yahagaritse-abakinnyi-3-igihe-kitazwi-122941.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)