Musanze:Umurwayi wari ujyanwe kwa muganga yasimbutse 'Ambulance' aburirwa irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ma saa kumi y'urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, nibwo abaturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, bumvise 'transformateur' y'amashanyarazi iturika, bagiye kureba basanga umuntu amanitse ku nsinga z'amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigombe ahabereye iyo mpanuka, Mukamusoni Djasmini, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye ahamagawe n'abaturage.

Ati 'Saa kumi za mu gitondo, abaturage bampamagaye bambwira ko bumvise transfo yo ku ruganda rw'ishwagara rwa SOPAVU iturika, basohoka mu nzu kuko bumvaga hari ikibazo gishobora kubatwikira inzu, bahageza basanga hamanitseyo umuntu'.

Gitifu Mukamusoni, avuga ko uwo muntu bamumanuyeyo, bamushakira imbangukiragutabara imwihutana kwa muganga, igeze mu nzira arayisimbuka ariruka.

Ati 'Byabaye ngombwa ko tubimenyesha Polisi, REG n'ubuyobozi bw'umurenge, bahageze REG iradufasha ikupa umuriro umuntu arahanuka, agera hasi akiri muzima. Twari twabimenyesheje ibitaro bya Ruhengeri bitwoherereza Ambulance yo kumugeza kwa muganga, kugira ngo abone ubutabazi avurwe'.

Arongera ati 'Bageze mu mujyi aho bita ku Gacuri bumva urugi rurasa n'urufungutse, mu gihe umushoferi ari gushaka aho aparika ngo abanze arufunge, wa murwayi aturumbukamo ariruka, ariko indangamuntu ye isigara mu modoka, dusanga yitwa Habumugisha Eric wo mu Kinigi muri Bisate'.

Uwo muyobozi yavuze ko amakuru bamenye, ari uko bari abajura batatu bari baje kwiba transfo y'amashanyarazi.

Ati 'Twe twakekaga ko ari umuntu wari uje kwiyahura, nyuma tumenya ko ari abajura batatu bari baje kwiba transfo, tubibwiwe n'abaturage bari bazindukiye mu kazi bababonye'.

Kugeza ubu ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhoza bwabimenyesheje aho uwo musore atuye mu Kinigi, kugira ngo bafatanye gutanga amakuru kugira ngo afatwe ashyikirizwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akurikiranwe ku byo akekwaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umurwayi-wari-ujyanwe-kwa-muganga-yasimbutse-Ambulance-aburirwa-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)