Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko iki gihugu cyacu kitubatswe n'inzoga - Umubyeyi agira inama urubyiruko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi bamwe na bemeza ko babona hari urubyiruko rukabya mu kunywa ibisindisha cyane cyane inzoga ku buryo barugira inama yo kuzigabanya cyangwa bakazireka burundu kugirango bitazagira ingaruka ku iterambere ry'igihugu.

Umwe muri bo yagize ati: " Ndagira ngo mbwire urubyiruko ko iki gihugu cyacu kitubatswe n'inzoga ahubwo cyubatswe no kwiyemeza, ugakora ibyo ugomba gukora. Iyo unyweye inzoga ukarenza urugero uba wataye ubupfura. Abana bacu bubahe ababyeyi babareze bakabagorerwa maze bakore ibikwiriye birinde ibisindisha."

Kunywa inzoga kugeza aho zikubata, abahanga mu by'ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko kenshi biterwa n'ikigare, cyangwa kuzishakamo ibisubizo by'ibibazo uhura nabyo kandi zitakemura.

Dr. Rukundo Arthur, inzobere mu buzima bwo mu mutwe avuga ko inzoga zitera uwabaswe nazo indwara z'umubiri no mu mutwe.

"Iyo umuntu anywa inzoga nyinshi aba yangiza umwijima, uba wangiza urugingo rukomeye cyane mu buzima bwa muntu arirwo umwijima, mu bwonko ni indwara y' igicuri."

Mu ihuriro rya 15 ry' umuryango Unity Club Intwararumuli abaryitabiriye bifuje ko imyaka y'abemerewe kunywa inzoga yakurwa kuri 15 igashyirwa kuri 21, ahereye ahangaha, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abashyiraho amategeko nk'aya afasha mu gukumira ibibi nk'ibi no kurengera umuryango nyarwanda gukurikirana ko ashyirwa mu bikorwa.

"Mu bihugu byo hanze bafite imyaka muri za night club na BR, aho abantu baba bari ku muryango babaza ibyangombwa hakaba n'abasaza bahagarika bacyeka ko ari abana bato bati muzane ibyangombwa byanyu, ndetse amategeko yasanga hari abantu bemereye abana kwinjira ahantu batakagombye kuba bajya ubwo ndavuga muri biriya bihugu bakabikurikirana bagafunga iyo bar kuko bemereye umwana kunywa inzoga uwabikoze akabibazwa, ariko gushyiraho amategeko gusa ngo abantu bazibwiriza kuyakurikiza ntabwo byakunda ni ukuyashyiraho ukanakurikirana."

Inzobere muby' ubuzima bwo mu mutwe kandi zitanga inama zo kwirinda kunywa ibisindisha kugeza aho ubaswe nabyo ariko bakanasaba abamaze kwisanga muri icyo kibazo kwitabaza abanganga kuko bishobora gukosoka.



Source : https://imirasire.com/?Ndagira-ngo-mbwire-urubyiruko-ko-iki-gihugu-cyacu-kitubatswe-n-inzoga-Umubyeyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)