Uko imyaka igenda isimburana, ibikorwa by'imikino imwe n'imwe bigenda bihinduka ubucuruzi bukomeye, bigatuma ababibarizwamo nk'abakinnyi, abatoza n'abandi nabo bahabwa amafaranga ndetse bagashyirirwaho byinshi bibafasha kubaho neza.
Aho Siporo yateye imbere cyane, ibintu nkenerwa bya buri munsi biza mu makipe bivuye mu bigo bitandukanye, na byo byunguka mu gihe ibikorwa cyangwa Serivisi zabyo zirushijeho kumenyekana binyuze mu kwamamazwa ku bibuga n'ahandi.
Hari aho Kompanyi zigenga zitanga amafaranga, ibikoresho cyangwa ibikorwa remezo ku bakora Siporo, nabo bakabimenyekanisha ku bakurikirana imikino, inyungu ku mpande zombi zikaba magirirane.
Mu bihabwa amakipe muri rusange, harimo ibifasha abakozi kubona amafaranga abafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho bibafasha kugira ubuzima bwiza, ibyo guteganyiriza ahazaza n'ibindi.
Mu Rwanda, Kompanyi ya JIBU yamamaye ku gutunganya no gusakaza amazi meza, ni kimwe mu bigo bitera inkunga amakipe ya Siporo, hagamijwe gufasha abayabarizwamo kugira ubuzima bwiza biruseho ndetse no gukomeza gutera imbere.
Iyi kompanyi itera inkunga ihoraho ikipe ya Bugesera Cycling Team kuva yashingwa mu mwaka wa 2019, aho iyo kipe nayo yambara imyenda iriho ibirango bya Jibu kuva hasi kugera hejuru ndetse igakoresha amazi yayo.