Rètine Mfurakazi w'imyaka 20 y'amavuko ni mwene Nkurunziza, Nkurunziza wa Elia, Elia wa Ruringo, Ruringo wa Ruvubika, Ruvubika wa Sebutende, Sebutende wa Rutogogu. Ni umugunga wo mu nzu ya Rukwizangabo. Amaze imyaka itatu yinjiye mu busizi kuko yabwinjiyemo mu 2019.
Igisigo cye cya mbere kiri kuri shene ye ya Youtube ni "Humura Mulenge". Indi mivugo amaze gukora ni: "Hora Mulenge", "Mpore Mulenge", "Umuco w'iwacu" na "Rya Joro". Ubu aritegura gushyira hanze indirimbo "Amen" yakoranye na Reagan Da Promota.
Imivugo ye yose yibanda ku gutabariza ubwoko bw'Abanyamulenge nawe abarizwamo. Ni ubutumwa buhura n'intego afite mu busizi bwe dore ko yiyemeje kuba ijwi ry'abatagira kivugira n'abarengana bose muri rusange. Avuga ko atazaceceka ubwoko bwe bw'Abanyamulenge butarabona ubutabera.
Ubwoko bw'Abanyamulenge bwiganje cyane mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, hafi y'inkombe z'Ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi na Tanzania hamwe n'agace k'Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Zambia. Abandi benshi bari muri Amerika, mu bihugu byo mu Karere k'Afrika y'Uburasirazuba n'ahandi.
Muri DRC, hakunze kumvikana inkuru z'akababaro z'iyicwa ry'Abanyamulenge bazira ubusa nyamara Isi igaceceka. Ni intambara imaze imyaka irenga 20 abanyamulenge babuzwa amahwemo mu gihugu cyabo. Ibi biri mu byatumye Retine azamura ijwi rye kaboe n'ubwo ari muto mu myaka. Ubuvugizi bwe abukora binyuze mu busizi aho magingo aya amaze gukora imivugo itanu.
Retine uri gutabariza Abanyamulenge ni muntu ki?
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rètine Mfurakazi, yatangiye avuga uwo ari we, ati "Rètine bisobanura imboni y'ijisho, naryiswe na Papa ambwira ko ndi "Imboni y'ijisho rye". Ndi imfura mu bana 6. Navukiye muri Congo, agace kitwa Imulenge, mbese ndi umunyamulenge". Amashuri abanza yayigiye i Burundi ndetse no mu Rwanda ahitwa Kacyiru.Â
Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu, ari muri Kaminuza, akaba ari gusoza umwaka wa kabiri mu bijyanye n'ubuganga [Nursing]. Ati "Nshaka kuba umuganga one day [umunsi umwe]". Avuga ko impamvu yahisemo ikiganga ni uko akunda gufasha abantu.
Retine avuga ko ababazwa no kubona umuntu ababaye "nshoboye kumufasha nabikora". Ati "Nshaka kuzafasha abantu binyuze mu buganga". Avuga kandi ko akantu yiyiziho ni uko "nshira abandi imbere yanjye mbese niba mfite gukora ikintu runaka undi muntu akaza akansaba 'favor', mpita ndeka ibyanjye nkanjya kumufasha".
Uko yinjiye mu buhanzi abigiriwemo inama na Se
Asobanura urugendo rwe mu muziki muri aya magambo "Byatangiye mu 2018, nshimira Papa cyane, ni we 'My hero' [Intwari yanjye] w'ibihe byose. Umunsi umwe yarambajije ati 'ese ibyo bya poem ubibona gute?', mubwira ko ntabishobora atari ibyanjye. Arambwira ngo 'ndabizi ko wabishobora ahubwo reka nguhe umutwe w'ikintu ubyandike hanyuma uzambwira nusoza".
Avuga ko umubyeyi we yamuhaye umutwe w'igisigo wo "gutashya Mulenge" [kubaramutsa]. Ati "Ndibuka yamfashe amashusho ayashyira kuri Facebook. Ahantu byanteye imbagara ko nabishobora ni uko abantu bawakiriye (umuvugo). Ati "Nta 'gitekerezo kitubaka' nabonyemo, bose barambwiraga ngo 'komeza', komereza aho".
Se yamusabye kubishyiraho umutima wose ndetse no kubikunda kuko yari yamubonyemo impano. Retine arashimira cyane umubyeyi we wasembuye inganzo ye, ati "Papa arambwira ati 'rero uzabihe umwanya, unabikunde bizacamo'. Ni aho byatangiye. Gusa ntabwo nahise nkomeza nkimenya ko mfite iyo mpano kubera umwanya nari mu bintu by'ishuri ari byo nshira imbere cyane".Â
Uyu mukobwa avuga ko yaje gukomeza ubusizi mu 2019, ati "Ni bwo inganzo [inspiration] yakomeje kungarukamo, icyo gihe ni bwo barimo bica ubwoko bwacu bw'abanyamulenge". Yungamo ati "Nibaza impamvu ndetse n'impamvu ntacyo bari kubikoraho. Ni bwo navuze, reka mbe ijwi ry'abatagira ijwi [voice of voiceless], basi mbafashe uko nshoboye. Mbinyuza muri poem".
Ashimangira intego yihaye mu busizi, uyu musizi uri kuminuza mu masomo y'Ikiganga, yagize ati "Bavuga ko intwari atari ijya ija ku rugamba gusa. Kugeza uyu munsi, ntabwo nzaceceka ubwoko bwanjye butarabona ubutebera. Nzakomeza kwandika imivugo nibanda gutabariza ubwoko ndetse nandike n'izindi zitandukanye nka Gospel ndore ko nkunda Gospel cyane".
Retine avuga ko iyo afite umwanya areba indirimbo kuko azikunda cyane. Yatubwiye ko mu muziki wa Gospel akunda cyane Benjamin Dube, Israel Mbonyi na Chance uririmbana n'umugabo we muri Ben & Chance banitegura gukora igitarama Yesu Arakora Live Concert kuwa 11/12/2022. Mu bahanzi bakora umuziki usanzwe, akunda nyakwigendera Yvan Burabyo, Social Mula na Butera Knowless.Â
Ni iki gishimisha cyane Retine ndetse n'ikimubabaza?Â
Asubiza iki kibazo agira ati "Ikintu kinshimisha kurusha ibindi ni ukubona umuryango wanjye wishimye. Ikimbabaza, nkunda ukuri rero iyo umuntu umfashe uko ntari birambabaza. Nicuza kuba ntari naramenye Yesu cyera kuko nasanze ubutunzi bwa mbere cyangwa agaciro kanjye ari uko mfite Yesu niyo nshuti nyanshuti yanjye. Turaganira akansubiza".
Retine amaze gukora imivugo itanu
Avuga ko yicuza ataramenye Yesu cyera
Aheruse guteguza indirimbo "Amen"
Retine avuga ko atazaceceka Abanyamulenge batarabona ubutabera
UMVA UMUVUGO "UMUCO W'IWACU" WA RETINE