Umutoza w'Ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya Kamonyi akaba n'Umwe mu basesenguzi b'umupira w'amaguru yaba mu Rwanda no ku isi yose,Muhire Hassan,yavuze ko abatoza bakomoka muri Afurika badakwiriye kureberwa ku ruhu ahubwo harebwa ubumenyi gusa yemeza ko bigoye ko bazakora ibitangaza mu gikombe cy'isi uyu mwaka.
Bwa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi, amakipe 5 ahagarariye Africa azatozwa n'abenegihugu.
Ikipe ya Senegal izatozwa na Aliou Cissé wayikiniye,Tunisia izatozwa na Jalel Kadri,Ghana itozwe na Otto Addo,Cameroon itozwe n'umunyabigwi wayo, Rigobert Song mu gihe Morocco izatozwa nayo n'umwenegihugu Walid Regragu.
Mu kiganiro Umutoza Muhire Hassan yahaye UMURYANGO,yavuze ko ikosa abantu benshi bagira ku batoza b'abenegihugu ari uko batita ku bushobozi bwabo ahubwo bakabarebera ku ruhu gusa.
Yagize ati "Ntabwo byahinduka [umusaruro mu gikombe cy'isi] kubera ko ari abatoza b'abanyafurika ahubwo twabanza kureba, ikibazo cyaba ninde uri gutoza ikipe cyangwa cyaba niki azanye n'ubuhe bushobozi afite bwo kuyitoza?.Umutoza ntabwo ari uruhu,umutoza nibyo afite aje guha igihugu."
Muhire yatanze urugero rwa Junior Magogo Perezida wa FUFA wigeze kubwira abanyamakuru ko Uganda idafite umunyabigwi wageze kure mu mupira w'amaguru nka ba Song,Eto'o n'abandi batandukanye bazwi muri Afurika n'i Burayi ku buryo yahabwa kuyitoza ariyo mpamvu bareba ku banyamahanga.
Yakomeje avuga ko Icyo yemera ari uko iyo umuntu ashoboye aba ashoboye bidakwiye ko areberwa ku ruhu.Ati "Biriya bihugu biri kugerageza kureba abanyagihugu,n'abari ku rwego rwo hejuru.Nk'ubu ngubu Cote d'Ivoire ivuze iti 'Yaya Toure cyangwa Kolo Toure dutoze.Abo n'abantu bakinnye muri za Arsenal na za Barcelona.Mbere na mbere urwego rwabo mu mupira rwari hejuru ndetse bize no muri ayo mashuri y'i Burayi.Nka Kolo Toure ubu yungirije Brendan Rodgers.Aho ni ikintu gikomeye ari kwiga.Nk'uwo umufashe ukamuha ikipe ntabwo byaba ari uko muhuje uruhu ahubwo n'ubumenyi afite.Icyo tugomba kumva ni" abo bantu bahabwa amahirwe bayahabwa bari ku ruhe rwego?.Ntabwo abantu bagomba kureberwa umusaruro wabo ku ruhu.Ibyo bazatanga bizaturuka ku bushobozi bwabo."
Ese aba batoza bafite ubushobozi bwo kugera kure mu gikombe cy'isi?
Umutoza Muhire Hassan yavuze ko abatoza b'abenegihugu n'ubundi badafite amakipe ari ku rwego rw'ayo ku mugabane w'i Burayi bityo batakwikorezwa kujya gutwara igikombe cy'isi.
Ati "N'ubundi ntituri ku rwego rwabo [abakomeye mu mupira] ariko ibyo bazakora ntibizareberwe ko ari umunyafurika watwaye ikipe ahubwo bizareberwe ku bushobozi bwe.Naho biriya bihugu biri imbere yacu imyaka myinshi ahubwo nuko wenda amakipe yo mu burengerazuba bwa Afurika agerageza guhangana nabo gatoya kuko ibyo bihugu bihamagara abakinnyi bose baturuka hanze...Ibyo bihugu biba bifite abakinnyi benshi bakina i Burayi n'abo batoza niho bigiye ubutoza."
Niki Muhire Hassan avuga ku byatangajwe na Eto'o na Drogba bemeje ko amakipe yo muri Afurika azatwara igikombe cy'isi?
Muhire yagize ati "Ese utekereza ko iyo Gasogi United igiye gukina, KNC akavuga ati "Rayon Sports,APR FC ndayica,igikombe ni icyanjye,mu by'ukuri niko ababitereza cyangwa ni ukwamamaza ikipe ye ngo ititize umujyi ?.
Hari icyo tugomba kumenya,umupira ugamije gushyushya abantu ngo bacangamuke, kuko uri umuyobozi uba ugomba kubwira abantu ko ikipe izabikora.Ntabwo wambwira ko Eto'o yizeye neza ko Cameroon igiye gutwara igikombe cy'isi.Cameroon yaba Mboma,yaba Song na Eto'o ntiyabikoze ariyo yari ifite abakinnyi bafite impano kurusha aba.Ariya magambo aba agamije gutera imbaraga abakinnyi ariko ntabwo wavuga ko bagiye kugitwara."
Amakipe ya Afurika yageze kure mu gikombe cy'isi n'ayabashije kugera muri 1/4 arimo Cameroon muri 1990,Senegal muri 2002 na Ghana muri 2010.