Nsengiyumva Igisupusupu yakebuye abagabo mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amezi atatu yari ashize uyu muhanzi w'i Gatsibo mu Burasirazuba adasohora indirimbo ku mpamvu avuga ko yari ahugiye muri byinshi bijyanye n'umuziki birimo no gutegura iyi ndirimbo yitezeho kongera kubanisha neza abashakanye.

Yayanditse muri uyu mwaka, ayifatira amashusho kuva mu Ukwakira 2022, yanzura kuyishyira hanze kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.

Ni indirimbo igaragaramo inkumi zitigisa ikibuno, n'abandi barimo n'umukinnyi wa filime Uwihoreye Moustapha wamamaye nka Ndimbati muri filime Papa Sava.

Si ubwa mbere Ndimbati agaragaye mu ndirimbo za Nsengiyumva kuko yabaye umukinnyi w'imena mu ndirimbo z'uyu mugabo zirimo na 'Isubireho'.

Birashoboka ko ariyo ndirimbo ya mbere agaragayemo nyuma yo gutsinda urubanza rwatumye amara amezi atandatu afungiye i Mageragere.

Nsengiyumva cyangwa se Igisupusupu yabwiye InyaRwanda ko yifashishije Ndimbati muri iyi ndirimbo kubera ko ari 'umusitari' kandi 'abantu baramukunda'.

Yavuze ko Ndimbati ari umukinnyi w'umuhanga, ku buryo yumva nawe igihe kimwe azakina filime.

Uyu muririmbyi wanyuze mu bitaramo birimo Iwacu Muzika Festival, agasangira urubyiniro na Diamond, avuga ko yanditse iyi ndirimbo 'Nyemerera' kugira ngo akebure abagabo baca inyuma abagore babo.

Ati 'Ubutumwa nashatse gutanga tugomba kubireka. Umugore wawe ukumva ko ari umugore wawe. Ariya maso ntagushuke. Ushobora kubona umugore (w'undi) ukavuga uti uriya mugore ni mwiza, nyuma ukajya (yo) kubera umutima w'abagabo (Kujya gushaka ubushuti kuri uwo mugore wabonye), ubwo icyo gihe uba uhemukiye umugore.'

Avuga ko igihe gikwiye kugera cy'aho umugabo yumva ko n'ubwo yirukanse muri ibyo byose akwiye kuzibukira agakomeza kubaka urugo rwe.

Muri iyi ndirimbo, hagaragaramo umugabo winginga umugore amubwira ko adakwiye kumusiga mu buriri mu gihe gito bari bamaranye bakora iby'abashakanye.

Nsengiyumva avuga ko aha yumvikanishaga ko guca inyuma umugore, bifite ibindi bigendana nabyo birimo nk'amafaranga, aho umugore wagiye kureba ashobora kugufata uko yishakiye.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo 'Turi mu munyenga', akavuga ko atatinze gusohora indi ashingiye ku gihe iyi yari imaze.

Kuri we, yagarutse yemye mu muziki. Ati 'Ubwire abafana ko naje nje, noneho tukanyeganyeza umuziki, twishime dore akavura (imvura) kabonetse. Turaje tunyeganyege.' 

Mu buryo bw'amashusho (Video), iyi ndirimbo yakozwe na Fayzo Pro, naho amajwi (Audio) yakozwe na Jay P.


Nsengiyumva ntiyerura imvano y'iyi ndirimbo, ariko avuga ko 'mu buzima bw'umuntu habamo byinshi' 

Nsengiyumva yavuze ko yiteguye kongera kubyinana n'abafana be nyuma y'amezi atatu yari ashize ategura iyi ndirimbo 

Nsengiyumva yavuze ko nta mugabo wari ukwiye guca inyuma umugore we, ahubwo akwiye guharanira kugira urugwiro rwiza Â 

Nsengiyumva na bamwe mu bakobwa bagaragara muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Nyemerera'- Barabyina ubundi bakamwikiriza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYEMERERA' YA NSENGIYUMVA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122748/nsengiyumva-igisupusupu-yakebuye-abagabo-mu-ndirimbo-nyemerera-igaragaramo-ndimbati-video-122748.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)