Umunya-Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo avuga ko yumva ameze nk'uwagambaniwe n'iyi kipe, ni mu gihe ahamya ko nta n'icyubahiro agomba umuntu nka Ten Hag kuko na we atamwubaha.
Muri Nzeri 2021 ni bwo Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United yaherukagamo muri 2009 ubwo yajyaga muri Real Madrid nyuma akaza no kujya muri Juventus.
Nyuma y'umwaka we wa mbere byagiye bivugwa ko uyu mugabo yasabye gusohoka muri iyi kipe kuko atashimye ndetse akaba abona intego za yo zihabanye n'ize, ubuyobozi n'umutoza bakomeje kugenda bavuga ko atari byo ndetse ko akenewe muri iyi kipe.
Ariko nk'uko umunyarwanda yabivuze ngo "ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi", uko iminsi yashiraga ni nako ikibazo cyagendaga kigaragaza.
Cristiano yari yaracitse intege ndetse n'umusaruro uragabanuka bigaragarira buri wese, ni nako kandi umubano we n'umutoza wajemo agatotsi, ni nyuma yo gusohoka umukino utarangiye ndetse aza no kubihanirwa n'umutoza Erik Ten Hag nyuma y'uko ku mukino wa Tottenham atamushyize mu kibuga, bigeze mu minota y'inyongera ahita yigendera.
Aganira n'umunyamakuru Piers Morgan, Cristiano yiyemeje gushyira ukuri hanze kw'ibibera muri Manchester United aho yavuze ko abafana b'iyi kipe bakwiye kumenya ukuri.
Ati "ndatekereza abafana bakwiye kumenya ukuri. Ikipe nyifuriza ibyiza ni na yo mpamvu naje muri Manchester United, ariko hari ibintu imbere mu ikipe bitadufasha kujya ku gasongero nka City, Liverpool ubu noneho hiyongereyeho na Arsenal. "
Yakomeje avuga ko ubundi bakaye bari mu makipe 3 meza ariko siko biri.
Ronaldo w'imyaka 37, yashimangiye ko ameze nk'umuntu wagambaniwe na Manchester United.
Ati "Numva naragambaniwe na Manchester United. "
Uyu rutahizamu avuga ko ibigenze nabi muri iyi kipe ari we bijya ku mutwe bityo arimo ahatirizwa kuyisohokamo.
Ati " Manchester United yagerageje kumpatiriza kuyivamo. Ntabwo ari umutoza ahubwo n'abandi bantu bari hafi y'ikipe. Numva naragambaniwe n'ikipe."
"Numva ko hari abataranshakaga hano muri Manchester United, si uyu mwaka gusa ahubwo n'umwaka ushize."
Cristiano kuva yagera muri Manchester United muri 2021 yatojwe n'abatoza 3 barimo Ole Gunnar Solskjaer banakinanye muri iyi kipe akirukanwa nyuma y'ibyumweru bike ahageze, nta kindi uretse icyubahiro amugomba.
Kuri Ralf Rangnick we yavuze ko atari umutoza. Ati "Niba utari n'umutoza, ni gute ugiye kuyobora Manchester United? Nta nubwo nigeze mwumvaho."
Ageze kuri Erik Ten Hag utoza iyi kipe kuri ubu, uheruka no kumuhana kuko yanze kujya mu kibuga ku munota wa nyuma ku mukino wa Tottenham ahubwo agahita ataha, yavuze ko mu gihe atamwubashye na we atamwubaha.
Ati "singomba kubaha Ten Hag kubera ko na we nta nyubaha... Biroroshye."
Mu maso ye kandi abona ko kuva Sir Alex Ferguson yava muri iyi kipe ihora isubira inyuma ndetse ko nta n'icyizere cyo kugaruka ku rwego yari ho.
Ati "gutera imbere byari ntabyo. Kuva Sir Alex yagenda nta terambere nabonye mu ikipe. Nta kintu cyahindutse. "
Avuga ko niba hari umuntu uzi ko ibintu bitameze neza ari Ferguson.
Ati "arabizi kurusha undi uwo ari we wese ko ikipe iri mu nzira itakagombye kuba irimo, arabizi. Buri wese arabizi. Abantu batabibona ntabwo babona...ni ukubera ko badashaka kubona, bafite ubumuga bwo kutabona."
Cristiano Ronaldo kandi yahishuye ko kugaruka muri Manchester United byagizwemo uruhare na Sir Alex Ferguson wamubwiye ko atajya muri Manchester City na we akamwubaha.