Nta mvura idahita!Sandra Teta yageneye ubutumwa Prince Kid wahoze ari umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sandra Teta udakunze kugaragara avuga mu bitangazamakuru yifurije Prince Kid wahoze ari umukunzi we gukomera mu bihe bitoroshye arimo ndetse amwibutsa ko nta mvura idahita ibihe arimo bizarangira.

Teta Sandra na Prince Kid batangiranye umushinga wa Rwanda Inspiration Back Up mbere y'uko itangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda mu 2014.

Ishimwe Dieudonné ( Prince Kid) mu 2016, yabwiye umunyamakuru wa TV10 ko mu buzima bwe yakunze rimwe gusa kandi umukobwa bakundanye adateze kuzamwibagirwa.

Uwo yavugaga ni Teta Sandra bari barakundanye ubwo yari akirangiza kaminuza.

Aba bombi bakundanye igihe kitari gito, kugeza mu 2014 ubwo uyu mukobwa yinjiraga mu rukundo rushya n'umuhanzi Derek wamamaye mu itsinda rya Active batandukanye mu 2017 mbere y'uko mu 2018 atangira gukundana na Weasel wo muri Uganda ubu bafitanye abana babiri.

Ubwo Sandra yari mu Kiganiro n'Igihe yabajijwe ubutumwa yagenera Princekid ufungiye muri gereza ya Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo bikekwa ko yakoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Teta Sandra yagize ati 'Icyo namubwira ni ugukomera, nta mvura idahita!'

Sandra ari mu Rwanda nyuma y'uko hamenyekanye ibibazo agirana n'umugabo we Weasel wamukubitaga akamwangiza mu buryo bukomeye.

Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Weasel kuva yagera mu Rwanda yirinze kugaragara mu bitangazamakuru ndetse n'abo babashije kuganira yirinda kugira icyo avuga ku byerekeranye n'umuryango icyakora akavuga ko kwivugaho ubwe ntacyo bimutwaye ariko hatajemo umuryango.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nta-mvura-idahita-sandra-teta-yageneye-ubutumwa-prince-kid-wahoze-ari-umukunzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)