Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amagambo ya Donatien Kabuga umuhungu wa Felien Kabuga ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko umwana na se bahuje ibitekerezo bipfuye.

Ni amagambo ari muri videwo uyu mwene Kabuga yashyize ku mbuga nkoranyambaga nk'uhagarariye umuryango wose, ahamagarira abantu kuza kwifatanya na bo mu myigaragambyo bateganyije kuzakora uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2022.

Muri iyi videwo uyu Donatien Kabuga yumvikana avuga amagambo arimo agashinyaguro no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho gukoresha ijambo 'Jenoside,' akoresha 'événement', ijambo rusange bakoresha bagaragaza ko hari 'ikintu runaka' cyabaye mu bihe byatambutse.

Ntabwo uyu muhungu atandukanye na se Felicien Kabuga, uhakana uruhare yagize kuri Jenoside, nyamara hari abatangabuhamya bagaragaje ko yatanze inkunga y'amafaranga n'ibikoresho  byifashishijwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi, ibyo umuhungu we yita 'événement'

Gukoresha iri jambo, byumvikanisha kwambura uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyihakana no gukomeretsa abagizwe impfubyi n'abapfakazi muri Jenoside,  se ashinjwa gutera inkunga, dore ko mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa urw'agashinyaguro, Kabuga abigizemo uruhare rukomeye.

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga, akaba n'umwe mu bahoze mu mutwe w'urubyiruko rw'ishyaka rutwitsi CDR, aherutse guhamiriza urukiko ko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabikomoye kuri  RTLM, radiyo Félicien Kabuga ashinjwa gutera inkunga.

Ikindi uyu Donatien Kabuga asabira imyigaragambyo, ni ukuba imitungo ya se yarafatiriwe.

Amategeko y'u Rwanda ateganya ko imitungo y'ukurikiranyweho ibyaha ishobora gufatirwa cyangwa gutambamirwa, mu gihe mu byo uregwa akurikiranyweho harimo n'indishyi. 

Uretse imitungo itimukanwa ifatirwa n'amafaranga ari kuri konti ashobora gufatirwa mu gihe cy'iminsi 60, ku mpamvu zitangwa n'ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha. 

Icyakora kuri Kabuga byo birihariye, kuko yatorotse ubutabera akamara igihe kinini yihishahisha mu mahanga, imitungo ye ikaba yarafatwaga nk'itakigira nyirayo. 

Nk'uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya Jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya  Jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma. Muri iki cyiciro, abakoze Jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse Jenoside abicanyi, nk'aho aribo bayikoze. Ngibi ibyo mwene Kabuga arimo gukora, agamije gusibanganya no kwikiza ipfunwe ry'ibyo se yakoze. Uko iyo myigaragambyo yabo yagenze tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

 

The post Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ntayima-nyina-akabara-kabuga-felicien-ukurikiranyweho-jenoside-yaribyaye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntayima-nyina-akabara-kabuga-felicien-ukurikiranyweho-jenoside-yaribyaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)