Nyuma y'ifoto asa nk'aho yambaye ubusa, Moses wa Moshions yasezeye muri iyi nzu y'imideli #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions yasezeye ku mwanya wo guhanga imideli muri iyi nzu imaze kwandika izina mu mideli.

Ni mu itangazo yayunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yavuze ko azatanga umusanzu we mu bundi buryo.

Ati "Namaze kwegura ku mwanya wo guhanga imideli y'abagore n'abagabo muri Moshions, nize byinshi muri uyu mwuga, kandi byangize uwo ndiwe. Nzakomeza gufasha mu tundi dushya mu bihe bizaza.''

Iri tangazo rye rikaba ryaje ritunguranye ndetse rinatera benshi urujijo bibaza uburyo yasezera muri Kompanyi ye ya Moshions.

Hari n'abahise babihuza n'ifoto ye yambaye ubusa buri buri yikinze akantu ku myanya y'ibanga aheruka gushyira hanze.

Iyi foto ya Turahirwa w'imyaka 31 yavugushije benshi yafatiwe muri Singita Kwitonda Lodge imwe muri Hotel zigezweho mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yayishyize hanze iri kumwe n'andi gusa ni yo yagarutsweho cyane kuko imugaragaza yambaye ubusa.

I have officially resigned at my role of being a men's and women's wear designer at @Moshions, I have learnt so much from this, and have shaped me to be the best Version of myself. Looking forward to supporting the brand on future creative venture.🖤🦍

â€" Moses Turahirwa (@MosesTurahirwa) November 18, 2022

Ifoto ya Moses wasezeye muri Moshions yavugishije benshi
Yari aherutse gushyira hanze umwambaro yise "Vuga"



Source : http://isimbi.rw/imideli/article/nyuma-y-ifoto-asa-nk-aho-yambaye-ubusa-moses-wa-moshions-yasezeye-muri-iyi-nzu-y-imideli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)