Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwitondera amahitamo bakora kuko ari yo agena ahazaza h'igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'igihugu ibi yabigarutseho mu gitaramo gisoza ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Ni ihuriro ribaye mu gihe u Rwanda rwishimira intambwe imaze guterwa mu kubaka no gushimangira ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda ndetse Perezida Kagame akaba yemeza ko Umuryango Unity Club ari indorerwamo y'umuryango mugari w'u Rwanda.

Icyakora ku rundi ruhande Perezida Kagame avuga ko ibimaze kugerwaho byasabye gufata ibyemezo bidasanzwe mu bihe bigoye.

Aha yatanze ingero zirimo n'aho muri guverinoma ya mbere yagiyeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi bamwe mu bayobozi bacuze umugambi wo kubiba amacakubiri mu muryango FPR Inkotanyi no mu banyapolitiki bose muri rusange bitwaje ishyaka rya kera ryitwaga RUNAR.

Perezida Paul Kagame kandi yagaragaje ko amahitamo nyayo mu gihe nyacyo ari ingirakamaro ku muntu ku giti cye, umuryango n'igihugu muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwiza bwo guhitamo ari ukwipima umuntu ku giti cye agahitamo kumenya ukuri kuko iyo umuntu ashaka ko abandi bamupima ahora yibwira ko bamubeshya, cyangwa se banamugirira nabi.

Avuga ko iyo umuntu yipima ku giti cye ntawe yarakarira usibye we ubwe, ibyo bikaba byavamo ko yakosora amakosa ye akajya mu nzira nzima cyangwa akazahura n'ingaruka imbere, mu gihe nyamara ngo umuntu wese afite amahirwe yo kuba yakwibwira ukuri agahangana nako, aho gutegereza kuzabibwirwa n'undi muntu.

Perezida Kagame avuga ko muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mu 1994 hari ibintu byinshi by'ibigeragezo, byanagaruraga amateka mabi yaranze Igihugu, n'amatwara mabi byagaruwe muri Guverinoma maze babyivurugutamo karahava.

Icyo gihe Perezida Kagame yari Visi-Perezida akaba n'Umugaba w'Ingabo, bikaba byaramusabaga kumvira Perezida wariho icyo gihe, ariko bikaza kunanirana kuko Perezida yari ashyigikiye ayo macakubiri.

Ihuriro rya 15 ry'umuryango Unity Club Intwararumuri ryafashe ibyemezo-ngiro 8 bigiye kunozwa neza kugirango gahunda ya "Ndi umunyarwanda" ikomeze kuba igitekerezo-ngenga cy'ukubaho kw'Abanyarwanda.

Umuryango Unity Club washinzwe na Madame Jeannette Kagame ukaba ugizwe n'abari muri guverinoma, abayihozemo ndetse n'abo bashakanye.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yasabye-Abanyarwanda-kwitondera-amahitamo-bakora-kuko-ari-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)