Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu babona ko bareshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro we na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, watangiye uruzinduko rwe rw'akazi mu Rwanda bagiranye n'itangazamakuru.

Uruzinduko rwa Minisitiri w'Intebe wa Barbados mu Rwanda rubaye rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu muri Mata uyu mwaka.

Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, yavuze ko umubano w'igihugu cye n'u Rwanda uri ku muvuduko mwinshi nk'uwa Usain Bolt ariko ko we na mugenzi we w'u Rwanda bifuza ko ukomeza kuzamuka kurushaho.

Mottley yavuze ko ibihugu bito nk'icye n'u Rwanda bifite umwihariko wo kumva abaturage ndetse bikarangwa n'ubumuntu mu bikorwa bya buri munsi.

Ati 'Ni yo mpamvu yaba mu bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe, mu mavugurura mu by'ubukungu, mu bijyanye n'imibanire mpuzamahanga, ikiba kigamijwe ari ukugeza abaturage bacu ku rundi rwego rw'iterambere. Gusa ikibabaje ni uko duhura n'ingaruka z'ubukoloni mu buryo bumwe, izijyanye n'imihindagurikire y'ibihe, indwara zandura [...] ariko kuko twifitemo ubumuntu, tubasha guhangana nabyo.'

Mottley yavuze kandi ko hari andi mahirwe ari mu kuba ibihugu bimwe ari bito, atuma bisubiza ugushaka kw'abaturage babyo, ibintu bigorana mu bihugu binini.

Yatanze urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga uburyo mu matora y'Abagize Inteko Ishinga Amategeko ari kuba muri iki gihe, hari impinduka abaturage bifuza ariko ntizigerweho kubera imiterere ya politiki y'ibihugu.

Yagaragaje kandi ko ikoranabuhanga ryakuyeho ubunini cyangwa ubuto kuko iterambere rigera kuri bose, ku buryo ibihugu bito nabyo biri gutera imbere bikarushaho iyo bifitanye imikoranire n'ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko ubuto buvugwa, ahanini buba bushingiye ku mubare w'abaturage cyangwa se ubuso bw'ibihugu nka Barbados n'u Rwanda.

Barbados ifite ubuso bungana na kilometero kare 430, ni nto kurusha Umujyi wa Kigali. Ituwe n'abaturage 287.708. Ni mu gihe u Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 26.338 n'abaturage bagera kuri miliyoni 13.

Perezida Kagame yavuze ko ubuto atari ikibazo, kuko u Rwanda na Barbados ari ibihugu bito ariko bifite abantu batekereza.

Ati 'Dufite ubwonko, turatekereza, ntabwo dufite ubumuga twatewe n'ubuso, dutekerereza hamwe n'abandi, tugerageza gutanga umusanzu twifashishije ibitekerezo dutanga, tugaragaza ibibazo bikeneye ibisubizo, bikumvwa nk'uko bikwiriye. Kuri iyo ngingo, nta buto burimo.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo mikorere iyo yiyongereyeho ubufatanye hagati y'ibihugu, bituma umusaruro waguka kurushaho.

Perezida Kagame yavuze kandi ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu babona ko bangana kuko cyagize ingaruka ku bihugu byose mu buryo bumwe, ahubwo ko igikwiriye ari ugukorera hamwe mu guhangana n'ibibazo birimo imihindagurikire y'ikirere kuko bitagira ingaruka ku gihugu bitewe n'uko kingana cyangwa se umubare w'abaturage bacyo.

Muri uru ruzinduko, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano abiri ari mu ngeri zirimo siporo ndetse n'ibijyanye n'ingendo zo mu kirere.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Barbados bigiye gufatanya mu bijyanye no gukora imiti, aho bizahana ubumenyi bigizwemo uruhare n'abafatanyabikorwa muri iyi gahunda.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-icyorezo-cya-Covid-19-cyatumye-abantu-babona-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)