Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yari mu buhungiro n'umuryango we banyuze muri byinshi kugeza ubwo nyina yajyaga guhinga kugira ngo babone ibyo kurya ndetse anagaruka ku isomo Se yamwigishije akaba akirigenderaho kugeza uyu munsi.
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umugoroba w'Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yabyawe na Asteria Bisinda Rutagambwa na Deogratias Rutagambwa. Ubwo yari afite imyaka ine y'amavuko nibwo we n'umuryango we bahunze bava mu Rwanda gusa ngo ubwo bari mu nzira bahunga baje kwisanga banyuze ukubiri na Se.
Papa umubyara [Deogratias Rutagambwa] yanyuze mu Burundi, yambuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, za Bukavu aza kugera i Goma aza gukomeza muri Uganda ari naho yongeye kubonanira n'umuryango we bahuriye ahitwa Kamwezi muri Kabale.
Ati 'Amateka ni ikintu cyiza cyane cyangwa Isi ubanza ari nto cyane. Ahantu twashyikiye bwa mbere muri Uganda twambuka umupaka, hakurya y'umupaka aha Kamwezi ni iwabo w'umuntu wahoze ari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Sam Rugege.'
'Se, twambutse umupaka twakodesheje inzu ye [â¦] ubwo nari nishyizemo ngo twarakodesheje, nari mpari ariko mu bakodesheje ntabwo mbarizwamo.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko nyuma baje kwimuka bajya kuba mu nkambi ya Nshungerezi muri Ankole nyuma bahava bajya ahitwa Tooro, aho umuryango we wabayeho mu buzima buciriritse kugeza n'ubwo nyina yajyaga guhinga kugira ngo babone imibereho.
Akomeza agira ati 'Hari ibintu bibiri wenda biraza kubasetsa ariko birimo isomo, ibindi birababaje. Icya mbere, njye nk'umwana muto ikintu nahigiye kandi nkigiye mu muryango ndetse kigahora kinza mu mutwe kurinda ngeze iyi myaka.'
'Nari kumwe na data umbyara twagiye gusura abantu b'impunzi hirya y'aho twari dutuye, tugaruka dusanga ahantu hari abahigi kuko twari mu mashyamba.'
Perezida Kagame yavuze ko ubwo we n'umubyeyi we bari bageze kuri abo bahigi, bavumbuye inyamanswa y'Isha, ariko isimbuka 'inshundura' zakoreshwaga mu guhiga, yiruka yerekeza mu nkambi.
Ati 'Urareba aka kanyamaswa gacitse bariya bantu bagahigaga? Ati buriya tugeze mu rugo tugasanga kinjiye mu nzu kahungiye mu nzu yacu, uziko nta burenganzira dufite bwo kugafata ngo tukabage tukarye kubera ko dushonje. Ndamubaza nti kuki? Ati usibye ibyo nta n'ubwo twagafata ngo tugahereze bariya bantu bari bagakurikiye, icyo twakora ni ukukareka kakagenda kakazaba kagwa ku bandi.'
Yakomeje agira ati 'Buri gihe, icyo kintu cyakomezaga kinza mu mutwe kugeza n'uyu munsi kuko cyari gifite uburemere bwo kuvuga ngo si inyamanswa twahize, yacitse irahungisha ubuzima bwayo, igize amahirwe icitse abayihigaga yinjiye mu rugo, ni nko kuvuga ngo twaba dukoze ishyano, uwo mugayo ntitwazawukira.'
Perezida Kagame avuga ko kuba iyo ari inyamanswa bivuze ko ku bantu byo bifite uburemere burenzeho.
Mama we yajyaga guhinga kugira ngo babone ibyo kurya
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka maremere yiganjemo amabi arimo ayo azi yabayeho akiri umwana, ibyabaye mbere ye ndetse n'ibyo yiboneye amaze gukura.
Avuga ko Se yitabye Imana mu 1972, ubwo yari afite imyaka mike ariko ngo mu byamwishe nubwo yazize uburwayi, bifite ahandi byakomotse. Yari umucuruzi uri mu batangije kompanyi y'ubucuruzi yari izwi cyane mu Rwanda yitwaga TRAFIPRO.
Ati 'Burya Trafipro ni iya Data, niwe wayishinze mu 1955, amateka ni igitangaza, mfite n'ibipapuro byayo na sinya ye iriho ariko baje kuyimwambura muri ayo mateka y'u Rwanda. Bamwe mu bayungukiyemo baracyariho bamwe barahari, hari n'abo nagerageje kwegera ngo mbabaze n'ayo mateka bakampunga ntibabashe kuyambwira.'
Avuga ko Se amaze gutangiza TRAFIPRO yashyizemo abo bafatanya barimo uwitwa Gaposho na Murara n'abandi. Uretse iryo shoramari kandi Se yari n'umucuruzi w'ikawa.
Ati 'Yari rwiyemezamirimo. Inkuru rero nza kubagezaho ni iyihe? Ubwo turi mu mpunzi, yisanze mu buzima mu mutwe we yumvaga nta kintu yabukorera kugira ngo abuvemo, ahubwo yahitamo gupfa.'
'Icyo bivuze ni iki? Mama we ntabyo yari amenyereye ariko yafashe isuka kugira ngo tubeho."
Perezida Kagame yavuze ko impamvu abwiye abantu iyi nkuru ari ukubibutsa ko iteka umuntu agira amahitamo aganisha ku byiza cyangwa amuganisha ahabi.
Ati 'Ibi byose ndabivugira iki cyangwa icyatumye mbibabwira ni iki ? mu buzima bw'umuntu, ubw'umuryango n'ubw'igihugu harimo ingorane nyinshi, wahitamo guhangana nazo ugakora ibishoboka byose n'ibyo utari uzi n'ibyo utigeze wenda bikakugeza ku wundi munsi, ikindi gihe bigatuma ugera ku bindi.''
'Cyangwa se bishobora no gutuma ukora ibibi bidakwiye wenda n'iyo byakurenza iminsi, imbere ikibi wakoze kikahagusanga, ubwo hagati aho abandi baba babiguyemo nabo ntibagira uko bangana. Cyangwa se icya gatatu, ushobora kwihaba ukavaho uti njyewe n'ubundi [â¦] iteka abantu bagira amahitamo.''
Yavuze ko uburyo bwiza bwo guhitamo ari ukuba umuntu yakwibaza ubwe, akipima we ubwe, kugira ngo yisuzume arebe neza ikibazo afite.
IVOMO: IGIHE