Perezida Kagame yavuze ko muri Guverinoma ya Mbere y'u Rwanda, hari ibigeragezo byinshi, byakwivangamo amateka mabi ya kera ashingiye ku moko n'amatwara mashya, bigahindura isura.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umugoroba w'Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Yagarutse ku byagiye bibaho mu myaka yashize, ubwo igihugu cyari kimaze kubohorwa.
Ati 'Ndibuka rimwe, hari umuntu wigeze kuntera mu biro byanjye, umuhungu wa Rukeba. Baraza barambwira ngo umuhungu wa Perezida wa RUNAR ugomba kumubona, nti rwose mumuzane kandi nta ntambara nshaka, izo mfite zirahagije ntabwo nshaka kongeraho iya Rukeba.'
Uwo muhungu ngo yamubwiye amateka, arangije amubwira ko Ingabo ayobora ari ize [iz'umuhungu wa Rukeba], Kagame amusubiza ko atari abizi undi amwumvisha ko ari ingabo za Rukeba.
Ati 'Nti twebwe nari nziko turi RPF, ati se ikomoka he? Mubwira amateka nari nzi ya RPF ati abo bose ni twe. Biba ibintu by'impaka ndende, nti reka nemere ko ari ingabo zawe, tubigire dute? Urashaka iki? Ati ndashaka ko RUNAR igomba kubona umwanya wayo kuko mwakoresheje ingabo zayo.'
'Hari n'umugabo wajyaga ankorera icyo gihe, asemura [witwa Smargade], arakomeza ati n'ikimenyimenyi abantu bagukorera ni abantu banjye, nti nka nde ati Smargade.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko yamubwiye ko yiteguye kumuha ingabo ze akazitwara aho ashaka, ahereye kuri Smargade, hamwe n'abandi basirikare amusaba kuzana amazina yabo kugira ngo abatware.
Ati 'Ni nko kumbwira ati nawe ugomba kunyoboka. Ubwo byari intangiriro, haza kuba ibindi birushijeho.'
Ibyo bindi byabaye muri Guverinoma ya mbere, byo byari bishingiye ku kagambane no gushaka gusenya FPR.
Ati 'Abantu babanje kubishyira ku murongo uko biri bugende, ubwo Bizimungu yabaga atwicaye hagati, mwicaye iburyo, hakurikiyeho Twagiramungu hirya hariho Kanyarengwe, hanyuma hirya hari Seth Sendashonga. Ndabibuka uko bari bakurikiranye, harimo Nkubito wabaye Minisitiri w'Ubutabera. Ndabibuka.'
'Tugeze mu Nama y'Abaminisitiri, haza ko hari idosiye izanwa na Minisitiri w'Umutekano, Seth Sendashonga. Dosiye iza kuba iya Rukeba na RUNAR, njye ndabihorera kuko yari yangezeho.'
Muri uwo mwanya, ngo ibintu byahinduye isura mu Nama y'Abaminisitiri, abantu batangira kuvuga ko hari ibya RUNAR bagomba kuyiha, gusa ngo umugambi wari uguteza akavuyo gusa, ku buryo bashyira amacakubiri muri FPR Inkotanyi.
Yakomeje agira ati 'Bati ariko nibyo, iyi dosiye ibi bintu biratunganye, bati Seth tubwire ibi bintu. Arasoma ukuntu bakwiriye kuzamo nabo bagashyira abantu muri leta, Kanyarengwe aramwakira, Twagiramungu aramwakira n'abandi ba Nkubito, hanyuma hari abahahanyanyaje bagerageza kugira ibyo bavuga, barakubitwa kweli. Ngira ngo hari Bihozagara, sinzi ibyo yavuze baramwakira barakubita bati reka ceceka, hakurikiraho Karemera barahonda.'
Ubwo ngo muri uwo mwanya Perezida Bizimungu yari yacecetse, nyuma Kagame amubaza icyo avuga kuri izo mpaka zari zashyuhije abantu umutwe.
Ati 'Nti wowe urabitekerezaho iki? Ati nanjye ni uko mbibona. Mpera kuri Kanyarengwe, kandi ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa RPF, ndamubaza nti nawe? Hanyuma Twagiramungu wowe? Ubu wowe na Kayibanda, ubu ni mwe mugiye kurwana intambara z'Abatutsi na RUNAR? Ni mwebwe mugiye kuzana ibi? Mbaza Perezida, nti nawe uremeranya n'aba?'
'Nti ubu inzira turimo yo kuva muri aya mateka mabi no kugira ngo dutere imbere, mwadusubije inyuma imyaka yose, ubu twicare tubatege amatwi dukurikize ibyo mutubwira?
'Bigeze aho ndababwira nti rero, ubundi nta kibazo ngira cyo kubaha abantu, ariko ubu ngiye gukora ibintu bitarimo icyubahiro [...] ndababwira nti njyewe ntabwo nakwemera ko amaraso yamenetse y'abantu barwanye, ntiturahamba abishwe kubera amateka mabi, ntiturabamenya bamwe, abanyarwanda barashize n'abarwanaga nabo abenshi babiguyemo, twe turi aha twasagutse ku mahirwe, tugiye kwicara mujye aho mutobange igihugu? Ndababwira nti niba mushaka indi ntambara, turaza kuyirwana.'
Kagame yavuze ko icyo gihe yari Visi Perezida ari n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, kuri we ngo yari akwiriye no kuba aceceka muri iyo nama akakira ibyo Perezida yemeje byaba aribyo cyangwa bitaba ari byo kuko ari Perezida wari kuba ubyemeje.
Ati ' Ariko icyo gihe, nta soni, ndababwira nti mubyibagirwe. Icyo navugaga cyo kuba wagera n'aho utubaha n'abantu bakurenze, narababwiye nti ntibishoboka. Kandi nabivugaga ndi Visi Perezida, ariko kubera ubuzima bw'igihugu, bwacu, kubera ikibi cyagombaga guhinduka, aho ngaho nta kundi byari kugenda.'
Na nyuma yaho ngo yigeze kuva ku Kibuye mu 1996, [hari mu gihe Abacengezi bari bari guteza umutekano muke] ageze i Kigali asanga hari Inama y'Abaminisitiri ayitabira ataranaruhuka. Akimara kwicara, ngo abantu batangira gucana amarenga.
Yakomeje agira ati 'Twagiramungu yabajije Sendashonga ngo natubwire amakuru mu gihugu uko hameze. Sendashonga arabivuga arangije avuga aho mvuye, ngira ngo hari n'iwabo ahari. Ati ingabo za Kagame, za RPF zamaze abantu. Mbanza kugira ngo nabyumvise nabi, mbona n'abandi babigiyemo. Ndabaza nti Seth uvuze ngo iki?'
'Naho ubwo ndi yo, hari ahantu nahuye n'abaturage, mvuga ijambo, mvuga n'abari hakurya muri Congo, nti abahungiye hakurya muri Congo bamaze abantu, bazagera ubwo bagaruka tubabaze impamvu bishe abantu, ibizaba bidashoboka, bamwe tuzabasangayo.'
Perezida Kagame yavuze ko ayo magambo ye, yavuyemo kuvuga ngo 'twamaze abantu', abwira Seth Sendashonga ko atigeze aryama, ko yagiye igihugu cyose agishakira umutekano.
Yakomeje agira ati 'Nti ubu mwampinduye umwicanyi? Nti ubu njye wampinduye umwicanyi? Nti Sendashonga, nabaye umwicanyi? Nsubiramo nka gatatu. Ni byiza rimwe na rimwe kwigarura.'
'Naratekereje nti aba bantu nze bose mbahambire, mpereye kuri aba ngende mbashyire [...] byanje mu mutwe, mbonye atari byiza mva mu Nama y'Abaminisitiri, ngenda n'amaguru n'imodoka nyisigaho ndataha.'
'Bagize ibyago, icyo gihe nari nambaye n'impuzankano, nabajije nk'inshuro eshanu, Seth nti ndeba, ndi umwicanyi? Ubu urandeba iminsi maze iwanyu ntaryama, ntarya, nagiye kwica abantu?'
Perezida Kagame yavuze ubu aho igihugu kigeze, nta kintu na kimwe cyatera umuntu uwo ariwe wese ubwoba kuko 'bamwe' ubwoba bwashize kera bakiri abana.
IVOMO: IGIHE