Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'u Rwanda y'ikiciro cya mbere mu bagabo, Primus National League yakinwaga ku munsi wayo wa munani, ni umunsi usize ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba itaratsindwa umukino n'umwe.

Nyuma y'imikino y'umunsi wa Munani byagaragayeko amakipe 3 ariyo yabonye intsinzi y'amanota atatu kuko indi mikino habayemo kunganya, ayo makipe yitwaye neza ni Rayon Sports, Mukura ndetse na APR FC.

Ibi bikaba bivuzeko uyu munsi waranzwe n'ibitego 19 mu mikino umunani yakinwe, umukino wabonetseho ibitego byinshi ni uwahuje Musanze FC na Mukura wabonetsemo ibitego 5.

Umukino umwe gusa utarabonetsemo igitego ni uwahuje ikipe ya As Kigali yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa, uyu ukaba waraye ubereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y'umunsi wa Munani, ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gokundiro irayoboye n'amanota 18 gusa ikaba imaze gukina imikino 6 ya shampiyona, irakurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota 17, mu gihe Marines FC yisanga ku mwanya wa 16 n'amanota abiri.

Uko imikino y'umunsi wa munani wa shampiyona yagenze:

  • Rayon Sports 1-0 Sunrise FC
  • Marines FC 2-2 Police FC
  • Musanze FC 2-3 Mukura VS
  • Rutsiro FC 2-2 Kiyovu Sports
  • Espoir FC 1-1 Gasogi United
  • Rwamagana City 1-1 Etincelles FC
  • AS Kigali 0-0 Bugesera FC
  • APR FC 1-0 Gorilla FC

The post Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-ikomeje-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-apr-fc-yabonye-amanota-3-ibyaranze-umunsi-wa-8/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-ikomeje-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-apr-fc-yabonye-amanota-3-ibyaranze-umunsi-wa-8

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)