Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinzwe na Musanze idafite umutoza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2022-23 yakinnye idafite abatoza.

Musanze yari imaze iminsi itangaje ko umutoza mukuru wa yo ukomoka muri Kenya, Frank Ouna adahari aho yagiye kwivuza ndetse n'umwugiriza we Mushimiyimana Maurice Maso adahari aho yagiye kwiga muri Uganda yatsinze Rayon Sports yasoje ari abakinnyi 10 ibitego 2-0.

Ku munota wa 26 Peter Agblevor yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y'izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande.

Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri.

Ku munota wa 45 Ndizeye Samuel yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga hinjiramo Nshimiyinama Celemnet. Igice cya mbere cyarangiye 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw'igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n'umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw'ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw'igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agblevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad.

Nyuma y'iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w'umukino. Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.

Mu yindi mikino yabaye, APR FC yanganyije na Mukura VS 0-0, Rwamagana City itsinda Espoir FC 1-0 n'aho Kiyovu Sports itsindwa na Gasogi United 3-1.

Ejo hashize Gorilla FC yatsinze Police FC, Rutsiro inganya na Etincelles 0-0 n'aho Sunrise FC itsinda Bugesera FC 1-0.

Ejo AS Kigali izaba iri i Rubavu ikina na Marines FC.

Musanze FC yatsinze Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abakinnyi-10-yatsinzwe-na-musanze-idafite-umutoza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)