Igitego cyiza cya Ndekwe Felix ku mupira yari ahawe na Iraguha Hadji gitumye Rayon Sports ikomeza kuba ikipe rukumbi muri shampiyona itaratsindwa na rimwe nyuma y'imikino 6.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Sunrise FC kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,birangira iyitsindiye ku matara igitego 1-0.
Rayon Sports yakinnye idafite abakinnyi bayo bakomeye nka Rwatubyaye,Onana,Osalue n'abandi,yihagazeho itsinda uyu mukino nubwo Sunrise FC yari imaze iminsi iyitegura bidasanzwe.
Rayon Sports yayoboye uyu mukino cyane ndetse ku munota wa 24 Hadji yazamukanye umupira mwiza bamutegera inyuma y'urubuga rw'amahina gato nubwo yashakaga kuwuhereza Essenu wari uhagaze neza.
Ku munota wa 32, Didier yongeye kurokora ikipe ye akuramo umupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Iraguha Hadji.
Ku munota wa 33,Ganijuru Elie yahushije igitego cyabazwe ubwo yateraga ishoti rikomeye umunyezamu wa Sunrise FC,Mfashingabo Didier, awukuramo.
Rayon Sports yongeye kubona amahirwe meza mu rubuga rw'amahina ariko Mucyo Junior Didier awuteye umunyezamu arawufata.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri,Rayon Sports yari imbere y'abafana bayo yakoze ibyo yasabwaga n'abafana itsinda igitego ku munota wa 64 ku mupira wafashwe na Iraguha Hadji acenga ba myugariro babiri ba Sunrise FC,yinjira mu rubuga rw'amahina,ahereza Paul Were,waretse umupira abishaka usanga Ndekwe Felix wari uhagaze neza inyuma gato y'urubuga rw'amahina,atera ishoti rikomeye igitego kiba kirinjiye.
Sunrise FC yagerageje kwishyura birayigora gusa Rayon Sports mu minota ya nyuma yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Ndekwe ukubita igiti cy'izamu Essenu ananirwa kuwusongamo.
Umukino warangiye ari igitego1-0 bituma Rayon Sport ifata umwanya wa mbere by'agateganyo n'amanota 18 kuri 18 kuko imaze gukina imikino 6 itsinda.
Urutonde n'amanota:
1. RAYON SPORTS 18/18
2. KIYOVU Sports 16/21
3. AS KIGALI 13/15
4. MUSANZE FC 13/21
5. APR FC 11/18