Rubavu: Abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu beretswe uburyo bwo kubungabunga icyo ikiyaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko mu minsi ishize ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rifashe imitego yo mu bwoko bwa Kaningini ndetse n'amato byifashishwaga n'abaroba amafi binyuranyijwe n'amategeko mu kiyaga cya Kivu. Igikorwa cyabereye mu kirwa cya Nkombo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, hakaba hanafashwe abarobyi 4 barobaga binyuranyijwe n'amategeko, mu rwego rwo kugira ngo ibi bicike REMA, Polisi n'Akarere ka Rubavu baganirije itsinda ry'abayobozi b'amakoperative 7 y'abarobyi akorera mu Kiyaga cya Kivu.

Iri tsinda ry'abayobozi b'amakoperative 7 y'abarobyi akorera mu Kiyaga cya Kivu ryaganirijwe ku ngingo zikurikira: Ibikubiye mu itegeko ry'ibidukikije; Kwirinda ihumana ry'ikiyaga cya Kivu rituruka kuri purasitike zikoreshwa inshuro 1n'indi myanda; Imiterere y'ikiyaga n'ibikorwa byo kukibungabunga no Kwita kurusobe rw'ibinyabuzima.
Aba kandi baganirijwe ku itegeko rigena imitunganyirize n'imicungire y'ubworozi bwo mu mazi n'uburobyi mu Rwanda, by'umwihariko bibutswa ingingo yaryo ya 11, iya 29 n'iya 30.

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n'imicungire y'ubworozi bwo mu mazi n'uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by'uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y'iri tegeko, ahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n'igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw'iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by'uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw'ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y'ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n'iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w'ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by'icyaha bivugwa muri iyi ngingo.



Source : https://imirasire.com/?Rubavu-Abarobyi-bo-mu-Kiyaga-cya-Kivu-beretswe-uburyo-bwo-kubungabunga-icyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)