Ubwo hasozwaga umuganda rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, MTN Rwanda yafashijemo 'ishuri rya G.s Nyina wa Jambo n'abaturage barikikije gutera ibiti birimo imbuto ziribwa, ibivangwa n'imyaka ndetse n'ibiti bya gakondo.Â
Abaturage batuye mu Kagari ka Kanyangese mu murenge wa Gahengeri, babwiye InyaRwanda.com ko bishimiye icyo gikorwa cyateguwe na MTN Rwanda ndetse ko bayishimira kubagenera ibiti byo gutera mu ngo zabo, bagahamya ko bizabafasha kubungabunga ibidukikije ndetse imbuto ziribwa zikabafasha kurwanya imirire mibi no kwikura mu bukene.
Habimana Celestin aganira na InyaRwanda, yavuze ko yishimiye kuba MTN Rwanda yarabazaniye ibiti byo gutera.
Ati" Twishimiye umuganda twakoze kuko gutera ibiti ni byiza, biraduha amahirwe yo kutazongera kubura imvura nk'uko uyu mwaka byagenze. MTN kuba yaratekereje gutera ibiti hano ku ishuri rya Nyina wa Jambo byadushimishije cyane kandi batekereje no ku baturage baje mu muganda rusange baduha ibiti byo kujya gutera mu ngo zacu.Â
Baduhaye amapapayi, baduha avoka, baduhaye n'amarongi muby'ukuri izo mbuto zidufasha kurwanya imirire mibi kandi tunazigurishe tubone amafaranga twikure mu bukene dutere imbere, bitewe n'uko imbuto zikenerwa cyane ku masoko yose".
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab mu butumwa bwe yashimiye MTN Rwanda uruhare igira mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu karere ayobora.Â
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibiti ibihumbi bitanu byatewe byiyongera ku bindi bikorwa MTN Rwanda yafashijemo abaturage bo muri aka karere, mu rwego rwo kubafasha guhindura imibereho yabo. Kubera inkunga ikomeje gutera abatuye akarere ka Rwamagana, yemeza ko iyi sosiyete y'itumanaho ari umufatanyabikorwa ukomeje kugira uruhare mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Rukundo Exode wari uhagarariye MTN Rwanda yavuze ko gutera ibiti mu mudugudu wa Ruhita mu kagari ka Kanyangese ko byatekerejejweho, mu rwego rwo gufasha ishuri rya G.s Nyina wa Jambo n'abaturage barikikije kubungabunga ibidukikije.Â
Ati"MTN Rwanda buri kwezi isanzwe yifatanya n'abanyarwanda mu muganda rusange wa buri kwezi, twari dusanzwe dukunze kuwukorera muri Kigali, ariko twahisemo no gukorera uyu muganda mu nkengero za Kigali hano muri Rwamagana.Â
Twaje gutera ibiti kugira ngo dufashe abanyarwanda guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kubungabunga ibidukikije, kuko ibiti bifite akamaro mu gukurura umwuka duhumeka kandi bikurura imvura kandi bateye ibiti biribwa bizafasha iri shuri n'abaturage barikikije kurwanya imirire mibi y'abana.Â
Mu bikorwa MTN Rwanda isanzwe ifashamo abaturage harimo no gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, tukaba rero dusaba ko ibiti byatewe bagomba kubifata neza bikabungwabungwa kugira ngo twubake aheza h'ubu n'ahazaza heza."
Cyiza Beatrice, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe imihindagurikire y'ibihe, yashimiye MTN Rwanda uruhare rwayo mu gushyigikira Leta mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Yagize ati 'Nka Minisiteri y'Ibidukikije twishimiye kuba hari abafatanyabikorwa nka MTN Rwanda uzi icyerekezo cyacu dufite, cyo kugira ikirere kidahumanye. Ubusanzwe muzi ko MTN Rwanda ari abacuruzi bacuruza itumanaho. Kuba baza gutera ibiti bisobanuye ko turi kumwe nabo, dufitanye ubufatanye nabo mu bukangurambaga bwo kurengera ibidukikije bugamije gufasha umuturage kugera ku iterambere rirambye."
Akomeza agira ati " Tukaba dusaba abandi nabo bakora ishoramari kugira uruhare mu gufatanya na Leta guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kuko Minisiteri y'Ibidukikije n'ibigo biyishamikiyeho dukeneye ubufatanye bwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.."
MTN Rwanda isanzwe ifasha akarere ka Rwamagana mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye barimo abagore bafashijwe bahabwa imashini zidoda, muri gahunda yo kubakura mu bukene. Hari abaturage bahawe amatungo magufi ndetse iyi sosiyete y'itumanaho yatangaje ko yafashije urubyiruko mu mashuri, muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga.