Rwanda: Abana barenga 100 bafite ikibazo cy'uburwayi bw'umutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganga bavura indwara z'umutima zifata abana bavuga ko hari abana barenga 100 bafite ikibazo cy'uburwayi bw'umutima ku buryo nta bundi buvuzi bahabwa uretse kubagwa. 

Gusa imiryango y'aba bana igaragaza ko nta bushobozi bafite butuma bohereza abo bana hanze y'igihugu kugira ngo bavurwe.

Ku 'ishuri ry'incuke mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, umwana muto w'umuhungu w'imyaka 4 n'amezi 5 arakurikira amasomo hamwe na bagenzi be ari na ko bigishwa udukino tunyuranye.

Kuri ubu, uyu mwana afite ubuzima bwiza. Umubyeyi we Mukankurunziza Ernestine avuga ko abikesha kuba yarabazwe uburwayi bw'umutima yavukanye.

Yagize ati 'Ikimenyetso cya mbere yari afite ni uguta ibiro, ikindi ni ukurira cyane. Yarariraga nkarara muhetse bugacya. Ikindi cya gatatu nabonaga ni uko yahumekaga mu buryo budasanzwe, umuganga uvura umutima yaramwakiriye ambwira ko afite umwenge ku mutima.'

Uyu mwana w'umuhungu yavutse mu 2018 afite ibiro 2 na garama 900. Ku mezi 10 yari afite ibiro 3 na g 800 gusa. Se, Uwimana Yeremiya avuga ko yavuwe bigizwemo uruhare n'umuganga uvura abana indwara z'umutima mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ndetse n'abagira neza bo mu gihugu cy'u Bubiligi. Mu kwezi kwa 3 mu 2019 ni bwo yagiye kubagirwa mu gihugu cy'u Bubiligi. Yaje kugaruka nyuma y'amezi 2 afite ibiro 7 na g 600 biba ibyishimo bikomeye ku muryango.

Yagize ati 'Uburwayi bwe bwafashwe nk'ikintu kihutirwa, pasiporo ye twagiye mu gitondo,saa sita barayiduha, umwana ameze neza, akina nk'abandi bana, ejo hazaza mbona azaba afite iterambere, akagirira n' igihugu akamaro.'

Ku rundi ruhande, Uwilingiyimana Anitha utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro avuga ko hagiye gushira ibyumweru 2 ashyinguye umwana we w'umukobwa w'amezi 7 azize uburwayi bw'umutima.

Yagize ati 'Umwana wanjye yahoraga arira, ntago namushyiraga hasi, nyuma yatangiye kujya abyimba agatuza kajya hejuru, kubera ko atabyibuhaga, nagize ngo atangiye kubyibuha, banyohereje CHUK, umwana ajya muri coma, basanze afite ikibazo cy'umutima n'ibihaha byarangiritse, ikibazo cye ntago cyagaragaye vuba ngo akurikiranwe birangira Imana imukunze kundusha.'

Ntirivamunda Epimaque utuye mu Murenge wa Kigali  mu Karere ka Nyarugenge we  avuga ko ahangayikishijwe n'umwana we ufite uburwayi bw'umutima, uburwayi bw'ibihaha ndetse na Trisomie 21. Uyu mwana wa 3 mu  bana 4 bafite wari wavukanye ibiro 3 na garama 500, ku myaka 3 afite  hagati y'ibiro 7 na 8.

Ati 'Kimwe mu bibazo bikomeye afite harimo kubura umwuka, akigaragura cyane, abaganga batubwiye ko habaye ubuvugizi cyangwa se abaterankunga, umwana yajya kuvurirwa hanze, kubagwa ni cyo gisubizo, nta kindi cyamufasha uretse kubagwa.'

Umuganga uvura indwara z'umutima zifata abana Prof. Joseph Mucumbitsi avuga ko mu ndwara z'umutima zifata abana, iza ku isonga ari utwobo ku mutima, uburwayi bukomeye buba busaba ko umwana ubufite abagwa hakiri kare.

Yagize ati 'Umutima ufite ibyumba 4, hari ubwo hagati y'ibyumba binini cyangwa se ibito habamo umwobo utafunze igihe umutima waremwaga mu nda ya mama ku buryo iyo avutse, hakomeza guca amaraso menshi. Ibyo bituma amaraso ajya mu bihaha aba menshi, iyo ari muto hari igihe uwo mwanya wifunga, icyo gihe dushobora kumuha imiti, tukamufasha, iyo umwenge ari muto, hari abo dutegereza kugeza ku myaka 4 ariko iyo ari munini umwana ananirwa gukura, hagacamo amaraso menshi, bikanga gufunga. Iyo ari hagati y'ibyumba binini by'umutima aba akeneye kubagwa bitarenze  amezi 6, 9, iyo birenze cyangwa bigatinda kumenyekana, iyo ushatse kumubaga ashobora gupfa.'

Mucumbitsi avuga kandi ko hakomeje kugaragara umubare munini w'abana bafite icyo kibazo.

Ati 'Ikipe yo mu bubiligi izaza ejobundi, izavura abana batageze kuri 25 kandi lisiti duherutse gutanga iriho abana barenga 100, tugerageza kubafasha n'imiti ariko kugeza umwaka utaha icyo gihe bagarutse, hari benshi bazaba barapfuye cyangwa uburwayi bwarabarenze, ni ikibazo kidukomereye nk'abaganga bavura abana, ababyeyi ubura icyo ubabwira.'

@RBA

The post Rwanda: Abana barenga 100 bafite ikibazo cy'uburwayi bw'umutima appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/03/rwanda-abana-barenga-100-bafite-ikibazo-cyuburwayi-bwumutima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)