Selena Gomez yahishuye agahinda afite kubera uburwayi abana nabwo bwamuteye kutazabyara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije mu kegeranyo yashyize hanze yise'My Mind &Me' Selena Gomeze yahishuye ko afite uburwayi abana nabwo kuva akiri muto bwatumye atazabyara kubera imiti yabwo myinshi yafashe.

Yagize ati"Abantu benshi baziko indwara ikomeye narwaye ari impyiko zanjye angiritse bikaba gombwa ko bazihindura.Ubu sibwo burwayi bwonyine bwanyangije kuko mfite n'indi ndwara yitwa 'Bipolar' yangije ubuzima bwanjye".

Selena gomez yakomeje kuvuga kuri iyi ndwara yangije ubuzima bwe mu gahinda kenshi ati" Kuva nkiri muto nabanye n'iyi ndwara ariko njye n'umuryango wanjye tubigira ibanga.Muri 2018 nibwo yankomeranye ntakibasha kwikontorora banjyana kwa Muganga kuko nari nkeneye ubufasha bw'abaganga amasaha 24/24.Kubera kumara igihe kinini mfata iyi miti y'ubu burwayi yatumye yababyeyi yanjye yangirika ku buryo ntabasha gusama">

Mu ijwi ririmo ikiniga Selena Gomeze avuga ko ubu burwayi bwatumye imitekerereze ye ihinduka cyane ndetse n'ikizere muri we kikaba gike kubaho aziko atazabyara cyangwa yakenera umwana akishyura bakamutwitira.

Uyu mukobwa wamenyekanye akiri muto avuga ko nubwo kuri we ibyiringiro bisa nibyashize Mama we akomeza kumukomeza amubwira ko bishoboka ko hari igihe Imana yakora ibitangaza.

Ikinyamakuru Rolling Stone cyatangaje ko ku muntu warwaye iyi ndwara agira ihindagurika ry'ibitekerezo ndetse ko amahirwe yo kubyara kuri we aba ari make cyane, ikindi kandi ni uko akenshi usanga hari igihe bavurizwa mu bitaro by'abarwayi bo mu mutwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/selena-gomez-yahishuye-agahinda-afite-kubera-uburwayi-abana-nabwo-bwamuteye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)