Seninga Innocent yahishuye ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye, atera utwatsi ibyamuvugwagaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent yavuze ko ibyo kwirukanwa muri iyi kipe atari byo ariko na none yemeza ko hari ibyamaze kwangirika.

Mbere y'uko akina umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona ya 2022-23 na Gasogi United ku munsi w'ejo hashize, byavugwaga ko umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent naramuka atsinzwe agomba guhita yirukanwa muri iyi kipe.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma y'uyu mukino umutoza Seninga Innocent yavuze ko mu ikipe imaze iminsi irimo ibibazo ariko bicaranye n'ubuyobozi bakabiganiraho.

Yavuze ko ibyavuzwe byo kwirukanwa atari byo kuko nta manota bamutumye gusa yemeza ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye.

Ati "Ayo makuru ngira ntabwo ari yo, navuga ko atari ko bimeze, ngira ngo amasezerano yanjye hari ibyanditsemo, hari ibyo tugenda tugerageza guhuza kandi kugeza iki gihe nta manota barantuma ngo uzabone aya, gusa hari ibiri mu masezerano kandi kugeza ubu ntabwo birangirika cyane."

Gusa bivugwa ko mu masezerano ye harimo ko naramuka atsinzwe imikino 3 yikurikiranya azahita asezererwa ku nshingano zo gutoza Sunrise FC.

Kugeza ubu Sunrise FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 9 aho mu mikino 10 yatsinzemo imikino 2 banganya imikino 3 batsindwa imikino 5.

Seninga Innocent avuga ko hari ibyamaze kwangirika mu masezerano ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seninga-innocent-yahishuye-ko-hari-ibyamaze-kwangirika-mu-masezerano-ye-atera-utwatsi-ibyamuvugwagaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)