Si Rayon Sports yari nziza - Casa Mbungo André #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André avuga ko nubwo batsinzwe na Rayon Sports ariko itari nziza yo kubatsinda ahubwo bakinnye yo igatsinda.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane, Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino wa shampiyona, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze 1-0 cya Musa Esenu cyo mu minota ya mbere.

Ni umukino abatoza bombi bari biteguye aho Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports itagombaga kuwutakaza, ni mu gihe na AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Police FC itashakaga kuwutakaza.

Umutoza wa AS Kigali akaba yavuze ko nubwo batsinzwe yishimiye uko abasore bakinnye kuko ngo kuva yagera muri AS Kigali ni umwe mu mikino mike bakinnye neza ariko amahirwe arabura.

Casa Mbungo avuga ko bahagaze nabi bakabatsinda igitego ariko na none ngo ntabwo ari Rayon Sports yari imeze neza ahubwo AS Kigali yari ikwiriye gutsinda.

Ati "Ni iryo kosa twakoze tugomba gukosora ariko ibindi byari byiza, mu mukino twateye mu izamu kenshi, twagerageje gukina neza. Sinzi ko uyu munsi Rayon Sports yari nziza, ni Rayon Sports yatsinze ariko si Rayon Sports yari nziza, ni AS Kigali yari nziza."

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, AS Kigali iri ku mwanya wa 4 n'amanota 17 ku rutonde ruyobowe na Rayon Sports na 22, Kiyovu Sports ikagira 21 ni mu gihe APR FC ya gatatu ifite 18.

Casa Mbungo nubwo yatsinzwe ntiyemera ko yarushijwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/si-rayon-sports-yari-nziza-casa-mbungo-andre

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)