Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nibwo umuhanzi Social Mula na Dj Brianne bahaguritse i Kigali berekeza mu gihugu cy'u Bubiligi, aho bagiye gutaramira ndetse no kuvangira umuziki abakunzi babo batuye muri iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com mbere y'uko ahaguruka ku kibuga cy'Indege, Dj Brianne yavuze ko anyuzwe no gutaramira mu Burayi aho yiteguye gushimisha buri umwe uzitabira igitaramo azahakorera.Â
Aba bombi bazataramira mu bwato mu gitaramo cyiswe Boat Party, kizabera mu Nyanja ku itariki 24 Ukuboza 2022. Usibye iki gitaramo, Dj Brianne azahita akomereza mu bihugu bitandukanye aho agiye kuzenguruka acuranga.
Mu gihe kingana n'ukwezi kurenga azamara mu Burayi, Dj Brianne azacurangira mu bihugu bitandukanye birimo Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Pologne, ndetse na Sweden.
Dj Brianne mbere yo guhaguruka
Kugeza ubu igitaramo cya DJ Brianne azaheraho mu Burayi cyatangajwe ni ikizabera Hannover mu Budage, ku wa 30 Ukuboza 2022.
Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, yavutse mu 1996 muri Kenya, aza mu Rwanda ari umwana, akurira ku Kimihurura.
Social Mula ubwo indege yari ihagurutse
Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n'uwitwa DJ Yolo na DJ Théo.
Dj Brianne ubwo indege yari ihagurutse