"....Tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye"-Perezida Kagame avuga ku kujya RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu, ari mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda yakira indahiro z'abminisitiri bashya, mu buryo butari buherutse Perezida Kagame yafashe isaha imwe avuga ku kibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo,anasubiza ibyo bamwe bashinja u Rwanda.

Mu ijambo rye yahakanye ko u Rwanda rwateye Congo ariko avuga ko 'hari impamvu zatujyanayo' akomoza ku bisasu byarashwe mu majyaruguru y'u Rwanda mu mezi ashize, n'ibitero bya FDLR mu 2019.

Yavuze ko yasabye mugenzi we wa Congo ko u Rwanda rujyayo gufatanya n'ingabo za Congo kurwanya umutwe wa FDLR, 'barabyanga'.

Ati: 'Ubwo barasaga hakurya y'umupaka nabwiye perezida wa Congo ko ubwo ari ubutumire buhagije. Mu gihe mbere nabasabaga ko badutumira tugakorana mu gukemura ikibazo, kurasa ku butaka bwacu ni ubutumire buhagije kandi ibyo niko n'ubu bikiri.

'Nemera ko ubusugire bwa Congo bugomba kubahwa, ndabyemera rwose, ariko n'ubw'u Rwanda bugomba kubahwa…

'Ibyo bitabaye tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye.'

Perezida Kagame yahakanye ibivugwa ko hari amabuye y'agaciro ava muri Congo akajya gucuruzwa mu Rwanda, avuga ko aheruka kubibazwa 'n'abantu bakomeye cyane' baganiriye nawe.

Ati: 'Nababwiye ko hari ikintu nzi, ko hari abantu bava muri Congo, mu nzira zitemewe cyangwa zemewe, bakazana amabuye y'agaciro ariko menshi anyura hano ntabwo ahaguma, ajya i Dubai, ajya i Brussels, i Tel Aviv, yajyaga no mu Burusiya, ho sinzi niba akijyayo.

'Narababajije nti 'ese namwe ntimwaba muri ku rutonde rw'abiba amabuye ya Congo kuko ibyo bintu bigana iwanyu? Naho twebwe igihugu cyacu ni inzira. Baradushinja kwiba amabuye ya Congo, naho se aho agana?'

Yakomeje ati "Yewe n'uko gushinjwa ko twiba amabuye y'agaciro ya RDC, ikintu kimwe ni uko tutari abajura. Aho turi ubu, iterambere tumaze kugeraho, rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha duhabwa n'aba bantu badushinja, ibi bihugu bikomeye, biduha ubufasha."

Akoresheje igiswahili, yaciye umugani mu Kinyarwanda uzwi nka 'Insina ngufi niyo icibwaho amakoma' agaragaza ko aho gushyira ikibazo cya Congo ku bihugu bikomeye bagishyira ku Rwanda 'nk'insina ngufi'.

Ati: 'Bavuga ko dushinjwa kwiba amabuye y'agaciro ya Congo, kimwe cyo sibyo, ntabwo turi abajura, dukorera ibyo twabonye n'ibyo tubona… Hagati aho tubibona kandi no ku nkunga iva kuri abo badushinja cyangwa bemera ko dukora ibyo, bisobanura ko ibyo bihugu bikomeye ahubwo baduha inkunga nini.'

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuba ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka hafi 30 kirimo kandi kirebwa n'impande nyinshi zirimo leta ya Congo ubwayo, u Rwanda, FDLR, M23, MONUSCO, intumwa z'ibihugu, n'ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, n'Ubufaransa ariko kikaba kitarakemuka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/tuzatuma-hari-umuntu-urara-amajoro-adasinziriye-perezida-kagame-avuga-ku-kujya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)