Twitter yahagaritse "Blue tick" nyuma y'uko Y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twitter yafashe umwanzuro wo guhagarika gutanga akamenyetso ka Blue tick, kahabwaga ababashije kwishyura ikiguzi cy' amadorari y'Amerika umunani .Ubwo hatangizwaga uburyo aka kamenyetso kazajya gatangwa ,byajemo akajagari ndetse aka kamenyetso gahabwa n'abakoresha Konti mpimbano.kuwa gatatu Tariki ya 9 Ugushyingo 2022,  nibwo Twitter yatangaje  ubu buryo bwo kwishyura nyuma umuntu  agahabwa 'Blue tick' ku izina rya konti ye hadashingiwe ku mwirondoro nyakuri .


kuwa kane Tariki ya  10 Ugushyingo,  konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso nyuma y'uko bishyuye ikiguzi basabwaga , ubundi mbere kasobanuraga ko iyo konti yagenzuwe kandi yizewe.konti yitwa Jesus Chris ndetse n'iyitwa Satan ziri mu zahise zihabwa akamenyetso ka  'blue tick' kuko abazikoresha babashije kwishyura ikiguzi basabwaga. 

 Umuntu ikoreshwa konti yiswe  Jesus Christ, utifuje ko amazina ye  atangazwa  yabwiye ikinyamakuru Business Insider  ko yafunguye iyi konti  yiyita  "@Jesus" mu 2006 kugira ngo ajye 'asetsa abantu bakoresha urubuga rwa  Twitter'.

 Agira ati: 'Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by'ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse'. 

 Kuva kuwa Kane hatangijwe  uburyo bwo gukoresha Blue Tick,Konti 'mpimbano' nyinshi ziri  mu mazina y'abanyapolitiki, ay' ibyamamare, ibigo bikomeye n'ubucuruzi zabonetse kuri Twitter  '. Nyuma Twitter ariko yagiye izihagarika ndetse kuwa gatanu Tariki ya11 Ugushyingo, ihitamo  guhagarika uburyo bwo kwishyura ngo umuntu abone   'Blue tick' nyuma y'amasaha atarenga 48 bwari bwemejwe ndetse hashize umunsi umwe Blue Tick itangiye gukoreshwa mu buryo bushya. Ubu buryo bumaze gutangira gukoreshwa hafunguwe Konti Mpimbano  nyinshi zirimo izo kwiyitirira  nka Mark zuckerberg,Joe Biden,Donald Trump , George W Bush, na Tony Blair ndetse abandi biyitirira ibigo bikomeye abo bose bahawe Blue tick ariko nyuma zirafungwa.


Twitter ifite ihurizo rikomeye  kuva  umuherwe Elon Musk ayiguze  ku kayabo ka  miliyari 44 z'amadorari . Impinduka zatangiye gukorwa na Twitter zirimo ubu buryo bwa Blue Tick zikomeje guteza urujijo ku bakoresha uru rubuga.Inzobere zari zatanze umuburo  ko  ubu uburyo bushya bwo kwishyuza 'blue tick' bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe  amakuru y'ibihuha n'ibindi. 

Nubwo abiyitiriye ibigo bikomeye n'abantu b'ibyamamare  Konti zabo zafunzwe  abitwa Satani na Yesu kugeza kuri Uyu wa gatandatu bari bafite 'blue tick' zabo, kandi buri wese akomeje kuvuga 'iby'ubwami bwe!

Inkomoko: BBC





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122804/twitter-yahagaritse-blue-tick-nyuma-yuko-yesu-na-satani-bari-mu-bayihawe-122804.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)