U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy'Isi rizwi na ICC Men's T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwatsinze ikipe ya St Helena, muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze ruhitamo gutangira ru battinga arinako rushaka uko rushyiraho amanota menshi,mugihhe St Helena yo yatangiye i bowlinga arinako ishaka uko yabuza urwanda gushyiraho amanota menshi.

Igice cyambere cyarangiye urwanda rushyizeho amanota 130 muri Overs 20 zingana n'udupira 120 bakinnye,abakinnyi 8 burwanda bakaba basohowe n'ikipe y'igihugu ya St Helene.

Sainte Helene yasabwaga amanota 131 kugirango yegukane intsinzi yuyu munsi,gusa ntibyigeze biyorohera,kuko umukino warangiye St Helene itabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nurwanda,ikaba yari imaze gushyiraho amanota 76, Urwanda rukaba rwashoye abakinnyi 8 ba St Helene(8 Wickets).

U Rwanda rukaba rwatsinze kucyinyuranyo cya 54, Muri uyu mukino SEBAREME Emmanuel wurwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.

Mu mukino wundi wabereye muri IPRC Kigali, Botswana yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Lesotho.

Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya Wickets 10,ninyuma yaho Lesotho yatangiye ishyiraho amanota(Batting),yashyizeho amanota 91 muri overs 12 n'udupira 4,abakinnyi bose ba Lesotho uko ari 10 bakaba basohowe nabasore ba Botswana (All out wickets)

Botswana ikaba yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cya wickets 10, Ikaba yatsinze uyu mukino ntamukinnyi wayo numwe usohowe na Lesotho, Botswana ikaba yasoje umukino ishyizeho amanota 97 muri overs 7 n'udupira 5.

Imikino yabaye mugicamunsi,Kenya yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Malawi,umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga mugihe Mali yakinaga Seychelles,umukino wabereye muri IPRC KIGALI

Iyi mikino yose ntiyigeze isozwa kubera ikibazo kimvura nyinshi yaguye mu masaha y'igicamunsi.

Mu mukino waberaga kuri stade ya Gahanga, wahagaze Malawi yari imaze gushyiraho amanota 11 muri Overs 3 n'agapira 1, hakaba hakinwaga igice cyakabiri cy'umukino, Kenya yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 209 muri overs 20,Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba kenya.

Mugihe umukino waberaga muri IPRC Kigali ,nawo wahagaze harigukinwa igice cya kabiri cy'umukino, Seyshelles yari yatangiye i battinga ikaba yari yashyizeho amanota 162 muri Overs 20,Mali ikaba yari yakuyemo abakinnyi 3 ba Seychelles.

Malawi yasabwaga amanota 163 imvura ikaba yaguye bamaze gukina overs 4 n'agapira kamwe,bakaba bari bamaze gushyiraho amanota 14 gusa,

Imikino y'umunsi wa 3,irakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/11/2022,  Botswana ikina na Malawi Kuri stade ya Gahanga mugihe Kenya izaba ikina na Mali bakazakinira muri IPRC Kigali,imikino yose ikazatangira kwisaha yi saa 09H30 zomugitondo.

Imikino izaba mugicamunsi, u Rwanda rurakina na Kenya umukino uzabera kuri stade ya gahanga,Lesotho ikine na Seychelles bakinire muri IPRC Kigali.

The post U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy'Isi rizwi na ICC Men's T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rukomeje-kwitwara-neza-mu-irushanwa-rya-cricket-hashakwa-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-rizwi-na-icc-mens-t20-world-cup-sub-regional-africa-qualifiers/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rukomeje-kwitwara-neza-mu-irushanwa-rya-cricket-hashakwa-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-rizwi-na-icc-mens-t20-world-cup-sub-regional-africa-qualifiers

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)