Ubufaransa bwatangiye neza urugamba rwo kwisubiza igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yatangiye neza igikombe cy'isi cya ruhago kiri kubera muri Qatar itsinda ibitego 4-1 ikipe ya Australia.

Ubufaransa bufite igikombe cy'isi giheruka bwakuye mu Burusiya,bwatsinze byoroshye Australia yatangiye ikanga.

Muri uyu mukino Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima yari umusifuzi wa kane,Ubufaransa bwatangiye nabi kuko bwinjijwe igitego hakiri kare ku munota wa 9 gitsinzwe na Craig Goodwin ku mupira mwiza yahawe na Mathew Leckie.

Icyakora iyi kipe ya Deschamps yahise igaruka mu mukino ndetse yishyura ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Adrien Rabiot ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez.

Bidatinze ku munota wa 32,Olivier Giroud yashyizemo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Rabiot, bituma Ubufaransa burangiza igice cya mbere buyoboye n'ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyaboroheye cyane kuko ku munota wa 68 Mbappe yashyizemo igitego cya 3 ku mupira yahawe na Dembélé hanyuma Giroud ashyiramo icya 4 ku munota wa 71 ahawe umupira mwiza na Mbappe.

Iyi ntsinzi yatumye Ubufaransa buba ikipe ifite igikombe cy'isi itsinze umukino wa mbere mu matsinda y'igikombe cy'isi gikurikiyeho kuva kuri Brezil muri 2006.

Ni nayo nstinzi ya mbere nini ibonwe n'igihugu giheruka gutwara igikombe cy'isi.

Nubwo Ubufaransa bwabanje kugorwa mu gice cya mbere ariko bumaze kubona igitego cya mbere byahindutse ndetse bwigisha umupira Australia.

Hamwe na Mbappe uri guca ku ruhande,Ubufaransabufite amahirwe kuko ari umukinnyi wihariye.

Nyuma yo gutsinda ibitego 2 muri uyu mukino Ubufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1,Olivier Giroud yahise anganya na Thierry Henry ibitego 51 nk'abakinnyi b'ibihe byose bamaze gutsindira ibitego byinshi Ubufaransa.

Muri iri tsinda bahuriyemo na Denmark na Tunisia,nabonamo ikindi gitego azahita aba uwa mbere ndetse afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga buri gihe kuko Karim Benzema wa mbere yavunitse.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi,Poland yapfushije ubusa amahirwe yabonye ya Penaliti yahushijwe na Robert Lewandowski inganya 0-0 na Mexico.

Ku rundi ruhande,Tunisia yahagamye Denmark banganya 0-0 mu wundi mukino.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-bwatangiye-neza-urugamba-rwo-kwisubiza-igikombe-cy-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)