Ubushakashatsi buragaragaza ko COVID-19 yatumye ibigo bikora imiti biyegereza abayikeneye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragazwa mu bushakashatsi bwa Access To Medecine bwashyizwe ahagaraqara kuri uyu wa15 Ugushyingo 2022, bitewe n'uko icyorezo cya COVID 19 cyugarije isi ndetse mu gihe kirekire, ibigo bikora imiti byunze ubumwe mu rwego rwo gushakira igisubizo hamwe ndetse no kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibigo byose 20 bigaragaza uburyo bw'imikorere, 19 muri byo byamaze gutera intambwe mu buryo bwo kuba ibigo byagutse. Byongeye kandi bimwe mu bigo byatangiye kongera uburyo bwo kohereza ibicuruzwa byabo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere nka GSK Pfizer na Takeda.

Bugaragaza kandi ibigo byinshi byateye intambwe mu gusinya amasezerano y'ubufatanye no gutanga uburenganzira ku bindi bigo mu gukora ibicuruzwa byabo. Ibi bikazongera umusaruro ndetse bikorohereza abari mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere kubona ubuvuzi n'imiti biri ku rwego rwiza.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko nubwo bimeze bitya hakiri urugendo rutoroshye, mu bihugu bigifite umusaruro muke, biracyagoranye ko byagereranywa n'ibihugu by'umusaruro mwinshi. Pfizer na Sanofi bavuga ko ubushake buhari muri ibi bihugu biramutse bikomeje gutyo ndetse ubushake bukanashyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje nta kabuza umusaruro waboneka.

Jayasree K.Iyer, Umuyobozi w'ikigo cy'ubushakashatsi Access to Medicine Foundation yagize ati: ' Ibigo bikora ibijyanye n'imiti byamaze kwishyira hamwe no kumvikana mu kurwanya Covid-19, wongeyeho n'ubushake bwo kubigeza mu bihugu byinshi. Biramutse bikomereje muri uyu murongo imiti ikagera ku barwayi mu buryo bwihuse kandi bwiza, bizaba ari ibintu byiza ndetse binasubiza ikibazo cy'ubusambane mu buvuzi ku isi.'

Jayasree K.Iyer, Umuyobozi wa Access to Medicine Foundation

Ibigo bikeneye umwanya ndetse n'uburyo bwo kugeza imiti ku baturage mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byihuse, ku bwibyo ibi bigo bikeneye kuba bifite uburyo buhagije bwo kwegera abaturage ndetse byihuse byibuze igicuruzwa kigeze kuri Phase ya kabiri (Ikigero cya nyuma). Ibigo bitandatu nibyo bifite uburenganzira kugeza ubu muri 20 ibyo bigo ni: Astellas, Boehringer Ingelheim, Johnson & Johnson, Merck, Novartis, na Takeda. Muri iki gihe byibuze 15% bafite uburenganzira kuri iyi plan mu bigo byose, uhereye mu bihugu 27 by'umusaruro muke na 26 by'umusaruro uri hagati.

Bimwe mu bigo bifite uburyo bworohereza ibihugu byinjiza umusaruro muke, urugero: mu bigiugu by'injiza umusaruro muke, Norvatis mu igerageza ryabo batanga cipargamin (KAE609) mu kuvura Malaria; ndetse bizeye ko umunsi umuti wemejwe bazakomerezaho. Taked yo ifite uruhushya rwo gutanga urukingo QDENGA® (TAK-003), mu gihe bagitegereje ko babaha uburenganzira bwuzuye ndetse bakanagena ibiciro byoroshye kandi buri wese yisangamo. Uru rukingo rwageze muri European Medicines Agency (EMA) mu kwezi kwa Munani(Kanama) 2022, ubu rutegereje ko rwemezwa burundu.

Mu gihe ibigo biri kugenda bitera imbere, ibigo bishishikarizwa gukora ubushakashatsi bw'iterambere ry'imiti yabo ndetse no korohereza abaguzi mu kugura imiti baba bashyize ku isoko. Mu gusinya amasezerano y'ubufatanye byafasha cyane ibigo kugeza imiti mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere. Kimwe mubiri gufasha cyane ibigo ugendeye ku cyegerenyo cyo mu 2022, n'uko ibiigo byinshi biir gusinya amasezerano ateruye aho basinyana n'ibindi bigo bakemeranya gukora imiti yabo mu izina ry'ibindi bigo mu bihugu bitandukanye.

Mu gihe cy'igenzura byagaragaye ko ibigo 6 byinjiye mu buryo bushya bwo gusinyana amasezerano, bitatu muribyo ku nshuro ya mbere basinyanye amasezero y'ubufatanye mu bya COVID-19 ibyo bigo ni; AstraZeneca, Eli Lilly and Novartis, ibi byafunguye imiryango ku bindi bigo mu kuba batekereza mu buryo bwagutse mu micururize imiti. Cyane cyane mu ndwara zidakunzwe kuvugwa (NCDs). Novartis NEVL niyo yabanje gusinya amasezerano mu gukora imiti ivura Leukaemia, niyo masezerano ya mbere yari abayeho mu kuvura izi ndwara zitavugwa (NCD).

James Haze, umuyobozi mukuru w'ubushakashatsi bwa 2022 muri Access to Medicine Foundation ati: 'Icyegeranyo cya 2022 cyerekana ko ubucuruzo bw'imiti buri kugenda bugana mu iterambere cyane mu bihugu bikiri mu iterembere, ibigo bigomba kumenya uburyo bacuruzamo, ibiciro ndetse no kwihutisha serivisi bikaba intego nk'imwe mu nziro ya kugera ku baturage benshi.'

James Haze, umuyobozi mukuru w'ubushakashatsi bwa 2022 muri Access to Medicine Foundation

Iki cyegeranyo kigaragaza neza ko kuva COVID-19 yakwaduka, ibigo bikora imiti, bitagishishikajwe no gukora ubushakashats ku ndwara zandura (EIDs) ushyizemo n'izikomoka kuri Corona Virus zagaragaje ko zishobora gutera ibyorezo bikomeye ku isi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko mu 2022 imishinga ku bushukashatsi bw'indwara zitandura ukuyemo COVID-19) nta kigeze kibukorwaho. Uretse ibigo bitanu byoni bya ; Bayer, Johnson & Johnson, Merck, MSD and Takeda bikiri muri uyu murongo, kandi nabyo bikaba bireba umubare muke w'indwara zandura zishobora kuzibasira isi mu buryo bukomeye mu gihe kiri imbere.

Uretse ibi ariko, hari ikizere k'ibyakozwa kandi neza aho mu gukora imiti ku ndwara zandura, Johnson & Johnson's bagerageje gukora urukingo rwa Ebola, (Zabdeno® & Mvabea®) Bayer yemeje iyi (Fludora® Co-Max) ikoreshwa mu kurwanya imibu ikuze ishobora gutwara indwara zandura nka Chikungunya and Zika yanemejwe na WHO mu buryo bw'agateganyo, ibi bigo kandi bikaba bikomeje n'inzira yo kwandikisha imiti yabyo mu bihugu bitandukanye.

Kubera ingaruka z'indwara zitandura (EIDs) ndetse n'ubwiyongere bwazo bitewe n'ihindagurika ry'ikirere, ubucucike bw'abantu ndetse n'ubuhunzi, ibigo byinshi bizakenera kongera imbaraga mu bushakashatsi ndetse no gushora cyane muri bwo mu rwego rwo kurwanya izi ndwara ndetse no gushaka ibisubizo. Ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bikunda guhura n'indwara zitandura nka Ebola, Marburg virus and Lassa fever izi ndwara ziba zikeneye Inkingo ndetse n'imiti byihuse.



Source : https://imirasire.com/?Ubushakashatsi-buragaragaza-ko-COVID-19-yatumye-ibigo-bikora-imiti-biyegereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)