Ubutumwa bwa Kimenyi Yves ku bayovu mbere yo guhura na Rayon Sports yahoze akinira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yasabye abakunzi b'iyi kipe kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Rayon Sports ko na bo biteguye kubashimisha.

Umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports ni umwe mu mukino urebwa n'abantu benshi cyane mu Rwanda bitewe n'ubukeba bw'aya makipe.

Ku munsi w'ejo rukaba ruzambikana hagati y'aya makipe ku isaha ya saa 18h kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves akaba avuga ko biteguye neza igisigaye ari abafana kuza kubashyigikira.

Ati "ikipe imeze neza, yaba mu buryo bwo mutwe (mental) ndetse n'imbaraga z'umubiri (physical). Icyo twasaba abafana ndetse n'abakunzi ba Kiyovu Sports ni ukuza ari benshi bakadushyigikira turabizeza intsinzi ku munsi wo ku wa Gatanu."

Mu mikino 9 iheruka guhuza aya makipe yombi, Kiyovu Sports yatsinzemo 4, Rayon Sports itsindamo 3 banganya 2.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 50, ibihumbi 25, ibihumbi 10 ndetse n'ibihumbi 5 ahasigaye hose.

Kimenyi Yves yasabye abafana ba Kiyovu Sports kuza ari benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-kimenyi-yves-ku-bayovu-mbere-yo-guhura-na-rayon-sports-yahoze-akinira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)