Saa sita zirengaho iminota micye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, Ibiro bya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu byashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho Jean Claude Musabyimana nka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Ni umwanya yasimbuyeho Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze umwaka n'amezi umunani, yagiyeho avuye ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru.
Nyuma yo gusimbuzwa, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanyujije ubutumwa kuri Twitter ati 'Murakoze nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa umwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.'
Yakomeje avuga ko igihe amaze ari muri Guverinoma y'u Rwanda, cyamubereye cyiza mu rugendo rwo gukorera Igihugu cye ndetse 'no kwiga no kwaguka mu bunararibonye.'
Yaboneyeho kwizeza Umuryango wa RPF-Inkotanyi asanzwe anabereye umunyamuryango ko azakomeza kuwubera umwizerwa ndetse ko yiteguye gukomeza kuwutumikira igihe cyose wazamutuma.
Ati 'Ndisegura ku bitaragenze neza mu nshingano nari ndimo kandi nzakomeza kwiga no kwaguka. Mboneyeho gushimira n'abaturage, abayobozi n'abafatanyabikorwa ku nkunga y'imikoranire.'
Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu asimbuye Gatabazi, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter ye ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamugira Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.