Uganda: Icyorezo cya Ebola cyatumye umwaka w'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko tariki ya 25 Ugushyingo 2022 , iki cyemezo cyafashwe kubera gukumira ubwandu bwa Ebola ikomeje guhangayikisha abaturage ba Uganda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Uburezi wa Uganda Janet Museveni, ryavugaga ko igihembwe cya gatatu umwaka w'amashuri 2022 byari bitaganyijwe ko kigomba gusozwa tariki 8 Ukuboza 2022, ko habayeho impinduka, amashuri yose agomba gufunga abanyeshuri bagatangira ibiruhuko tariki 25  Ugushyingo 2022.


Muri iryo Tangazo ryavugaga ko abiga mu  mashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye aribo barebwa n'icyo cyemezo. Umufasha wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w'Uburezi mu gihugu cya Uganda, yavuze ko icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mbere y'igihe amashuri yagombaga gusoza igihembwe, bizagabanya ahantu abana  bashobora kwandurira icyorezo cya Ebola.

'Kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n'abantu benshi, abarimu n'abandi bakozi.'

Muri iryo Tangazo Madamu Janet Museveni yavuze ko Ebola imaze kwandura abanyeshuri 23, ndetse muri bo umunani bapfuye.

Inkomoko : Reuters









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122702/uganda-icyorezo-cya-ebola-cyatumye-umwaka-wamashuri-ugiye-gusozwa-mu-buryo-butunguranye-122702.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)