Umuburo ku Banyarwanda : Hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kwangiza ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe mu ntara y'Amajyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo ukuyemo agace k'Amayaga. Inateganyijwe kandi mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, aho bizaterwa ahanini n'isangano ry'imiyaga ihehereye ituruka mu Nyanja ngari ya Atlantique n'iy'u Buhinde.

Iyi mvura nyinshi iteganyijwe iri hagati ya milimetero 80 na 240 mu minsi 10. Meteo Rwanda, yavuze ko imvura nyinshi iteganyijwe izagira ingaruka zirimo ; imyuzure hafi y'imigezi n'ibishanga, inkangu ahantu hatarwanyijwe isuri.

Izatera kandi kutareba neza imbere ku batwaye ibinyabiziga, bikaba bishobora guteza impanuka. Hari ingaruka ziterwa n'umuvuduko mwinshi w'imivu y'amazi no kwangirika kw'ibikorwaremezo bitabungabunzwe neza n'ibindi.

Meteo Rwanda yashishikarije abaturarwanda bose n'inzego zibifite mu nshingano gukumira ibiza, kwitwararika no gufata ingamba zijyanye no guhangana n'ibiza hifashishwa amakuru ajyanye n'iteganyagihe rizakomeza gutambutswa muri ibi bihe.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umuburo-ku-Banyarwanda-Hateganyijwe-imvura-nyinshi-ishobora-kwangiza-ibikorwaremezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)