Umudepite wavuzweho na Perezida Kagame ko yafashwe atwaye imodoka yasinze 'YEGUYE' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo Depite Mbonimana yafashwe atwaye imodoka yasinze. Bukeye bwaho, Perezida Kagame yatangarije abari bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumiri, ko uwo mudepite yafashwe inshuro nyinshi yasinze, ariko kubera ubudahangarwa ahabwa n'amategeko, atigeze akurikiranwa.

Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemeje ko uyu mudepite yeguye.

Yagize ati 'Hari ibaruwa twakiriye y'umudepite wegura ku budepite ku mpamvu ze bwite, ni ko yanditse. Ni Mbonimana Gamariel. Ibaruwa twayibonye uyu munsi.'

Amakuru yizewe avuga ko iyo baruwa yanditswe ku wa Gatanu, ariko ko yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y'Umutwe w'Abadepite, riteganya ko Umudepite ahabwa ikarita y'ubudahangarwa yerekwa inzego zitandukanye igihe bibaye ngombwa.

Mu itegeko hateganywa ko uyu mutwe ugira Komite ishinzwe imikorere y'Umutwe w'Abadepite, imyitwarire, imyifatire n'ubudahangarwa bw'Abadepite.

Iyi Komite yiga ibibazo byerekeye imyitwarire, imyifatire n'imikoranire y'Abadepite, ibisabwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu nyandiko.

Depite Karinijabo Barthélemy ukuriye Komisiyo ishinzwe Imikorere y'Abadepite, imyifatire n'Ubudahangarwa mu Nteko Ishinga Amategeko, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'uyu mudepite batari bakakizeho kuko ubusanzwe ibyo bigaho babimenyeshwa na Inteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko.

Ati ' Ibibazo komite isuzuma ibigezwaho na Biro y'Umutwe w'Abadepite. Biriya bintu byabaye mu mpera z'icyumweru, nta makuru yandi tubifiteho, dutegereje natwe ko hari icyo ubuyobozi bwacu nka Biro y'Umutwe w'Abadepite ibikoraho. Kugeza ubu ntacyo turabikoraho.'

Mu nshingano z'iyi Komite harimo gukurikirana no kugira inama Abadepite ku byerekeye imyitwarire n'imyifatire yabo haba mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko cyangwa hanze yayo.

Harimo kandi kwiga ibibazo byerekeye imyitwarire n'imyifatire by'Abadepite ; kureba no gukurikirana uko ubudahangarwa bw'Abadepite bwubahirizwa.

Ifite kandi ububasha bwo kubaza uwo ari we wese ushobora kuyiha amakuru ku kibazo yiga hubahirizwa amategeko.

Biro ya Komite ishobora gutumira Umudepite ikamugira inama mu magambo ku byo yakwikosoraho birebana n'imyitwarire cyangwa imyifatire bye.

Ni komite ikomeye mu Nteko, kuko ibisabye, bikemezwa na bitatu bya gatanu by'abagize Umutwe w'Abadepite, Inteko Rusange ishobora kwemeza ko Umudepite ugaragaweho rimwe cyangwa menshi mu makosa akurwa ku mirimo ye y'ubudepite.

Muri ibyo biteganywa harimo nko kwinjira mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko yasinze ; kwinjiza ibisindisha mu cyumba cy'inama ; kwiyandarika no kwitesha agaciro cyangwa kugatesha urwego arimo ; cyangwa indi myitwarire n'imyifatire binyuranyije n'amategeko agenga imyitwarire n'imyifatire y'abayobozi.

Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y'Ikirega (PhD) mu bijyanye n'imicungire y'uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.

Yabaye Umudepite muri Nzeri 2018, mbere yaho yabaye Umwarimu Mukuru n'Umushakashatsi muri Kaminuza ya Kigali.

Hagati ya 2015 na 2018 yabaye Umwarimu Mukuru n'Umushakashatsi mu Ishami ry'Uburezi muri Kaminuza ya Mount Kenya. Yigeze kuba Umukuru w'Ishami ry'Uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Gandhi mu Rwanda.

Ibyo Perezida Kagame yari yavuze kuri uyu Mudepite

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyo kunywa inzoga n'ubusinzi kitari mu rubyiruko gusa ko ahubwo hari n'abantu bakuru barimo n'abayobozi bagaragaza izi ngeso.

Yavuze ko mu minsi ishize ubwo yasomaga raporo zitandukanye za Polisi y'u Rwanda, yaje gutungurwa no kubona ko hari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda wasaritswe n'ingeso yo gutwara imodoka yanyoye inzoga.

Ati 'Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y'umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk'inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.'

Perezida Kagame yakomeje avuga ko akimara kubona ayo makuru yahamagaye Umuyobozi wa Polisi kugira ngo arusheho kugira ishusho yagutse y'iki kibazo.

Kimwe mu bintu byatunguye Perezida Kagame ngo ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa kuko afite ubudahangarwa.

Ati 'Ikibazo nagize ubwo Abapolisi izo raporo barazitanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru y'ibisanzwe, ubanza atari yazinyoye gusa ahubwo yari yaguyemo. Baravuga ngo ariko abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite ubudahangarwa, ngo ubwo bamuretse aragenda.'

Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk'iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

Yavuze ko yabwiye Umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.

Gamariel Mbonimana, umudepite uherutse kuvugwaho gutwara imodoka yasinze, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y'ubwegure bwe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umudepite-wavuzweho-na-Perezida-Kagame-ko-yafashwe-atwaye-imodoka-yasinze-YEGUYE

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)