Umuhanzi Cyusa nyuma yo gutandukana na Jeanine yerekanye imfura ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Cyusa Ibrahim yerekanye umwana we w'imfura wujuje umwaka yabyaye ari mu rukundo na Jeanine Noach baheruka gutandukana.

Mu Gushyingo 2021 nibwo inkuru y'urukundo rwa Jeanine na Cyusa rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n'amafoto ya bo yagiye hanze bagiranye ibihe bidasanzwe by'urukundo.

Nyuma y'iminsi mike baje kwemeza ko bari mu rukundo ariko muri Gashyantare 2022 baje kubishyira ku mugaragaro ko bari mu munyenga w'urukundo.

Mu gihe barimo bitegura ubukwe, imyiteguro irimbanyije, mu Kwakira 2022 nibwo baje kwemeza ko bamaze gutandukana.

Cyusa yahishuye ko ubwo yari mu rukundo n'umukunzi we Jeanine Noach yaje kubyara umwana.

Ejo hashize ku wa 18 Ugushyingo 2022, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyusa yashyizeho ifoto ari kumwe n'umwana we w'umukobwa amwifuruza isabukuru y'amavuko y'umwaka umwe, bivuze ko yamubyaye ari mu rukundo na Jeanine.

Yagize ati "Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka 'avance' ku nkwano z'umukobwa wanjye!'

Umwana wa Cyusa yujuje umwaka
Yamubyaye ari mu rukundo na Jeanine



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-nyuma-yo-gutandukana-na-jeanine-yerekanye-imfura-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)