Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Rafael York mu nzira zitandukana n'ikipe ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya AFC Eskilstun, umunyarwanda ukinira iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Rafael York ashobora kutongerera iyi kipe amasezerano kuko yananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden yashyizweho akadomo, AFC Eskilstuna yatsindwaga na Västerås SK 2-0. Yasoje ku mwanya wa 8 n'amanota 40 ni mu gihe Brommapojkarna ya mbere yazamutse mu cyiciro cya mbere n'amanota 62.

Muri Kamena 2022, Rafael York yari yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko asigaranye amasezerano y'amezi 6 muri iyi kipe ndetse ko abona igihe kigeze ngo iyi kipe bayizamure mu cyiciro cya mbere kuko ifite abakinnyi beza, aho yashimangiye ko yo nitazamuka we azazamuka bityo ko mu gihe yaguma mu cyiciro cya kabiri nta masezerano yayongerera.

Icyo gihe yagize ati 'Umwaka w'imikino nurangira ndakeka tuzazamuka nitutazamuka bizaba ari bibi kuko turi ikipe nziza buri gihe tuba turi mu makipe meza muri shampiyona, rero uyu mwaka tugomba kuzamuka kuko turi abakinnyi beza bo gukina icyiciro cya mbere.'

'Ndatekereza nsigaranye amasezerano y'amezi 6 ariko batangiye kumvigisha ngo twongere amasezerano ariko nasabye umpagarariye kuba ategereje kubera ko nizamuka 100% nzagumana na yo ariko mu gihe itazamuka na bo barabazi nzanzamuka njyenyine. Amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere yifuza kuba yansinyisha, umwaka ushize amakipe agera muri 5 yifuzaga kunsinyisha.'

Rafael York w'imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga kugeza uyu munsi.

Rafael York ashobora kutongera amasezerano muri AFC Eskilstuna



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-rafael-york-mu-nzira-zitandukana-n-ikipe-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)