Umuntu witwaje intwaro bikekwa ko ari umusirikare wa Congo warasiwe mu karere ka Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z'u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z'u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

UNIDENTIFIED SOLDIER CROSSES INTO RWANDA, SHOOTS AT RDF TOWERS IN RUBAVU DISTRICT https://t.co/qwIqwnnptV pic.twitter.com/EPKaulnFiK

â€" Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 19, 2022

Abaturage bahaturiye bavuze ko yarashwe mu masaha ya saa munani z'ijoro.

Bagize bati: 'Twumvise urusaku rw'amasasu mu masaha y'ijoro tugira ngo turatewe, gusa hashize akanya birahagarara."

Afisa utuye hafi y'aho byabereye yagize ati: " N'undi wese uzahirahira ashaka kwambuka ngo aduhungabanyirize umutekano, azaraswe, iyo turi iwabo birirwa batwiyenzaho ngo we munyarwanda, nta n'umwe twe tubwira ngo we mukongomani."

Yakomeje avuga ko ubwo amasasu agera kuri ane yavugaga mu ijoro nta bwoba bagize kuko bizeye inzego z'umutekano z'u Rwanda.

Kanani Fabien we yagize ati: "Abanyarwanda benshi ubu ntibapfa kwambuka kuko iyo habaye ikintu nk'iki nta kabuza muri Congo umunyarwanda arahohoterwa."

Bamwe mu banyarwanda babyukiye i Goma mu gitondo, bavuze ko basanze muri uyu mujyi umwuka wabaye mubi, bamwe bahitamo guhita bagaruka.

Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko batamenye niba uwarasiwe i Rubavu ari umusirikare wa Congo.

Yagize ati: 'Twanze kuvuga ko ari Umukongomani kuko hari Interahamwe, hari Nyatura, …kubera ko tudafite amazina ye, twanditse gusa ko ari umusirikare utazwi wambutse umupaka, kubera ko hariya hari imitwe irenga 150, uhise wemeza ko ari umusirikare wa Congo ntabwo byaba ari byo.'

Umuvugizi wa RDF, Brig.Gen Ronald Rwivanga

Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko u Rwanda rwahamagaje itsinda rihuriweho rigenzura ibyabereye ku mupaka, Expanded Joint Verification Mechanisms (EJVM) kugira ngo bakore iperereza ryabo.

Brig Gen Ronald Rwivanga yongeyeho ko ku mupaka hatuje, ndetse ko abaturage bakwiye gutekana kuko umutekano umeze neza.

Uwo musirikare bikekwa ko ari uwa RDC, abaye uwa gatatu urasiwe ku mupaka utandukanya u Rwanda na RDC. Uwa mbere yarashwe muri Kamena ubwo yinjiraga ku mupaka wa 'Petite Barrière' akarasa Abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.

Undi yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n'abarwanyi ba FDLR mu ntangiriro za Kanama.

Urupfu rw'uyu musirikare rubaye nyuma y'imyigaragambyo imaze iminsi aho Abanye-Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.

Inzego z'umutekano zashyizwe aharasiwe umusirikare wa Congo, mu gihe hari hategerejwe ko itsinda rya EJVM ryashyizweho n'umuryango wa ICGRL rishinzwe kugenzura imipaka riza kureba uyu musirikare mbere y'uko asubizwa iwabo.



Source : https://imirasire.com/?Umuntu-witwaje-intwaro-bikekwa-ko-ari-umusirikare-wa-Congo-warasiwe-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)