Umusarani wa dumburi Juvenal yavuze ko ari wo yajugunyemo Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvukiyehe Juvenal nyuma yo gutsinda Rayon Sports umukino wa 6 muri 7 iheruka kubahuza ubu noneho ngo yayijugunye mu musarani wa dumburi.

Ejo hashize Rayon Sports yakinaga na Kiyovu Sports umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23.

Ni umukino warangiye Kiyovu Sports iwutsinze ibitego 2-1, iba intsinzi ya 6 mu mikino 7 iheruka guhuza aya makipe aho undi umwe bawunganyije.

Juvenal, perezida wa Kiyovu Sports warahiriye ko mu gihe akiri perezida w'iyi kipe Rayon Sports itazigera imutsinda, yari amaze iminsi agaruka mu itangazamakuru cyane kubera andi magambo yatangaje kuri ruhago y'u Rwanda.

Ahanini bishingiye ku magambo yatangaje ko gushora amafaranga mu mupira w'amaguru mu Rwanda ari nko kuyajugunya mu musarani wa dumburi umwe wo mu cyaro.

Yavuze ko nubwo abantu babifashe nabi ariko na none umusarani yavugaga ari wo ajugunyemo Rayon Sports ndetse itazawikuramo.

Ati "Mu cyumweru cyashize mwabonye ukuntu banyibukije ibintu by'imisaraba, ariko hari ijambo nigeze kuvuga nubwo abantu barifashe nabi, hari dumburi navuze, reka nyisubiremo, iriya dumburi nashakaga kuyivugira kuri Rayon."

"Ngira ngo tumaze kubadumbura ku buryo buhagije, baraduhambye ubu rero natwe tubadumbuye hahandi navuze (mu musarani), kugira ngo bazivaneyo byararangiye."

Uyu mugabo uheruka gusezera ku mwanya wo kuyobora Kiyovu Sports, yabajijwe niba nyuma y'ibi byishimo ashobora kwisubiraho, yavuze ko ibyo abantu bategereza inama y'inteko rusange iri muri uku kwezi.

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko Rayon Sports yayijungunye muri dumburi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusarani-wa-dumburi-juvenal-yavuze-ko-ari-wo-yajugunyemo-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)