Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru dukesha radiyo y'Abongereza, BBC, iravuga ko  mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwato bwa mbere bujyanye gaz ku mugabane w'Uburayi bwahagurutse muri Mozambike.

Ni gaz yacukuwe mu ntara ya Cabo Delgado,  ikaba igiye kugoboka Abanyaburayi bafite ikibazo cya gaz, kuko iyavaga mu Burusiya yatangiye kubura, kubera  guhangana kuri  hagati y'icyo gihugu n'abandi Banyaburayi.

Icukurwa ry'iyo gaz ubundi yavumbuwe muw'2010, rishobotse nyuma y'aho Ingabo z'u Rwanda n'abapolisi barwo bagaruriye umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yari yarigaruriwe n'umutwe w'ibyihebe, ndetse ukamara imyaka 5 wica ugakiza muri iyo ntara. Ubu hafi  muri iyo ntara yose  ubuzima bwaragarutse, ndetse n'ibikorwa by'iterambere byarasubukuwe, harimo ubucukuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n'ibindi.

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, ndetse n'abaturage bose b'icyo gihugu, bashimira abasirikari  n'abapolisi b'u Rwanda ibyo bikorwa by'umurava n'ubwitange, bigiye gutuma ubukungu n'ubuzima bwabo muri rusange buzahuka, Mozambike ikongera guhahirana n'amahanga.

 Nyamara muri Nyakanga 2021, ubwo uRwanda rwoherezaga icyiciro cya mbere cy' abasirikari n'abapolisi kugarura amahoro n'umutekano muri Mozambike, hari inyangabirama zarwanyije ayo masezerano y'ibihugu byombi, zibeshya ko nta kindi kijyanye u Rwanda uretse gusahura umutungo w'icyo gihugu. Muri bo harimo Abanyaburayi, ndetse n'ibigarasha n'abajenosideri bitunzwe no gusebya u Rwanda. Burya ariko ikinyoma ntigitinda ku ntebe.

Kimwe mu bigarasha byavugije urwamo birwanya  ubufatanye  hagati y'u Rwanda na Mozambike bugamije  kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ni umunywatabi David Himbara, uhimbazwa no kuvuga amahomvu ngo arasesengura politiki mpuzamahanga. 

None se Himba, uretse ko urumogi rutanatuma utekereza, ubu wakongera kuvuga ko 'u Rwanda rwajyanywe muri Mozambike n'inyungu zarwo bwite'? Ubuse ibigarasha bigenzi byawe biri mu Burayi n'abajenosidei mukorana bari batangiye gukanura amaso  bibaza uko bazabaho muri ibi bihe by'ubukonje bukabije, iyi gaz ntibavanye ahakomeye? Erega, urukundo rw'Abanyarwanda ruzasanga namwe abatarugira! 

Himbara rero, ubutaha ujye ubanza uvanemo imbuto ubone gutekera urumogi, ahari  rwo ntirwaguhuma amaso, ngo unanirwe kubona ibigaragarira buri wese. 

The post Umusaruro w'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umusaruro-wibikorwa-byingabo-zurwanda-muri-mozambike-watangiye-kugera-no-kubabirwanyije-gaz-ivuye-mu-ntara-ya-cabo-delgado-igiye-gutabara-abanyaburayi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaruro-wibikorwa-byingabo-zurwanda-muri-mozambike-watangiye-kugera-no-kubabirwanyije-gaz-ivuye-mu-ntara-ya-cabo-delgado-igiye-gutabara-abanyaburayi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)