Umusesenguzi Hassan Muhire yagaragaraje akaga amakipe azahura nako nyuma y'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo igikombe cy'isi 2022 kibere muri Qatar aho cyashyizwe mu mpera z'umwaka aho kuba mu mpeshyi nkuko byari bisanzwe mu bikombe byabanje.

Impamvu nyamukuru iri rushanwa rikurikirwa kurusha ayandi ku isi ryashyizwe mu Ugushyingo-Ukuboza nuko muri Qatar haba hadashyushye cyane nkuko biba bimeze mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga.

Umusesenguzi Hassa Muhire yabwiye UMURYANGO ko kuba iki gikombe cy'isi cyarakinwe mu gihe shampiyona ziri gukinwa bizagira ingaruka ku makipe yari ahagaze neza kuko ashobora gutakaza abakinnyi cyangwa se bakananirwa cyane.

Yagize ati "Nibyo koko shampiyona zahagarariye hagati ndetse igikombe cy'isi ntikizatakaza uburyohe kuko gihora gikunzwe ahubwo ikibazo gihari n'ukwibaza nyuma yacyo ikipe zitwaye neza[mu mashampiyona] zizakomerezaho?.Ese nka Arsenal ko ari ikipe ifite abakinnyi 11 babanza mu kibuga nta bisubizo byinshi ifite ku ntebe y'abasimbura itakarijeyo abakinnyi nka 2 nka Xhaka na Partey bakavunika yasigara ari iyihe?.

Hari ikipe zishobora kuzagira ingorane nabo bake zari zifite zikabatarizamo.Ubuzima bwa nyuma y'igikombe cy'isi mbona buzagora amakipe cyane kurusha mbere y'igikombe cy'isi.Imvune zizaboneka mu gikombe cy'isi nizo zizagora amakipe mu mashampiyona."

Igikombe cy'isi kiratangira tariki ya 20 Ugushyingo 2022 kizasozwe tariki ya 18 Ukuboza 2022.

Amakipe menshi yo ku mugabane w'i Burayi yatanze abakinnyi bityo ahanze amaso kureba niba bazagaruka amahoro cyane ko irushanwa ryose rigira ibyaryo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusesenguzi-hassan-muhire-yagaragaraje-akaga-amakipe-azahura-nako-nyuma-y

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)