Umusirikare ufite ipeti rito wari wasinze yishe General mu ngabo za Nigeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi ushinzwe imari mu kigo gishinzwe ingabo muri Nigeria (NAFRC) akaba n'umwe mu basirikare beza bari mu ngabo za Nigeria, Burigadiye Jenerali O.A. James, yapfuye.

Ku wa kabiri nijoro, uyu musirikare mukuru yapfuye azize ibikomere yagize nyuma y'uko kaporali, Abayomi Ebun, ukekwaho kuba yari yasinze, amugonze n'imodoka, nk'uko abazi iki kibazo babitangarije PREMIUM TIMES.

Ibi byabaye mu masaha ya saa yine z'joro zo ku wa kabiri ubwo Burigadiye Jenerali James yajyaa aho yari atuye mu kigo cya NAFRC i Lagos.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: "Jenerali yerekezaga ku nzu ye iri mu kigo... ubwo yagongwaga n'uyu musirikare wari wasinze.

Uyu musirikare na we wabaga mu kigo kandi yagaragaye atwaye imodoka yihuta mbere yo kugonga umusirikare mukuru."

Uyu kaporali yahise atabwa muri yombi akaba afunzwe n'abasirikare ba NAFRC bari gukora iperereza kuri iki kibazo.

Igisirikare cya Nigeriya ntikiratanga ibisobanuro kuri iki kibazo. Umuvugizi w'Ingabo, Onyema Nwachukwu, ntiiyigeze atanga ubusobanuro kuri iki kibazo.

Kugeza ku rupfu rwe, Burigadiye Jenerali James yari umwe mu basrikare bakuru mu ngabo za Nigeria.

Yari afite impamyabumenyi ihanitse ya master's mu bijyanye n'icungamari kimwe na Master of Business Administration.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusirikare-muto-wari-wasinze-yishe-general-mu-ngabo-za-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)