Umusirikare wa FARDC yakorewe iyicarubozo azira ko ari Umututsikazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo musirikare utotezwa bivugwa ko yitwa Uwimana Kanyange Solange akaba asanzwe aba mu ngabo z'igihugu, FARDC.

Amashusho amugaragaza amaboko ye aboheye inyuma mugenzi we akamukangisha avuga ko agiye kumukubita amubwira ati 'Ibintu byose mwarabyigaruriye, nimwe ba colonel, ba general, ba capitaine na ba major, ibintu byose…none murashaka iki ? Twabuze amahoro bitewe na Makenga…'

Uboshye atakamba asaba kurekurwa avuga ko ari umusirikare w'igihugu, atari uwa M23.

Kuva inyeshyamba za M23 zakubura imirwano, ibikorwa byibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byarushijeho kwiyongera. Bamwe bishwe nabi abandi imitungo yabo irasahurwa ndetse amagambo abiba urwango kuri bo arisukiranya.

Fondation Yolande Mukagasana iherutse gusohora itangazo ritabariza Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko hari ibikorwa byinshi by'urwango bibibasira byaba ibigirwamo uruhare na sosiyete sivile cyangwa abayobozi mu nzego za leta nk'uko byagenze mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rigira riti 'Twatewe ubwoba no kubona mu bitangazamakuru uburyo Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bicwa nubwo nta bushobozi dufite bwo kugira icyo tubikoraho.'

'Twabonye aho Abatutsi b'Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda baribwa, byakwiye hose ku mbuga nkoranyambaga. Nk'uko byagenze mu Rwanda mu 1994 mu gihe kizaza dushobora kuzavuga ngo ntitwabimenye.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-wa-FARDC-yakorewe-iyicarubozo-azira-ko-ari-Umututsikazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)