Umutoza Carlos Alós yujuje umukino wa 6 ataratsinda mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudani i Kigali, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n'ubundi basanzwe bamenyerewe, abashya babanza ku ntebe y'abasimbura.

Umukino warangiye ari 0-0, aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

Uyu wabaye umukino wa 6 umutoza Carlos Alos yujuje ataratsinda mu Mavubi,ibigaragaza ko abamushidikanyijeho bafite ishingiro.

Imikino umutoza Carlos Alós Ferrer amaze gutoza mu Mavubi:

MOZAMBIQUE 1-1 RWANDA
SENEGAL 1-0 RWANDA
ETHIOPIA 0-0 RWANDA
RWANDA 0-1 ETHIOPIA
EQU. GUINEA 0-0 RWANDA
RWANDA 0-0 SUDAN



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-carlos-alos-yujuje-umukino-wa-6-ataratsinda-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)