Umwarimu wigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Augustin Nyabutsitsi, umugabo wigishije Perezida Paul Kagame mu mashuri abanza, yapfuye.

Nk'uko amakuru yizewe abitangaza, ngo uyu musaza w'imyaka 79 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo mu bitaro bya King Faisal i Kigali aho yari yahise ajyanwa nyuma yo kurwara

Kugeza ku rupfu rwe, yari atuye i Kinyinya, mu nkengero za Kigali, mu nzu yaguriwe na Perezida Kagame.

Nyabutsitsi yigishije Kagame mu mashuri abanza,mu mwaka wa gatandatu n'uwa karindwi hagati ya 1967 na 1968 ku ishuri ribanza rya Rwengoro riherereye mu nkambi y'impunzi muri Uganda aho bombi bari impunzi.

Mu kiganiro Nyabutsitsi yagiranye n'ikinyamakuru The New Times mu 2017, yavuze ko Kagame akiri muto yari umwana w'umunyabwenge kandi ugira amatsiko.

Ati'Kagame yari nk'abandi bana, ariko yari umunyabwenge bidasanzwe. Amasomo yakundaga cyane ni imibare n'icyongereza. Nanone yagiraga amatsiko menshi, kandi ndibuka ko atahwemaga kubaza ibibazo kugeza igihe yumvise anyuzwe '.

Muri 2016, yahuye na Perezida Kagame, nyuma y'imyaka myinshi bifuza guhura bombi.

Bivugwa ko ubwo yari yitabiriye inama runaka, Kagame yabajije abari aho niba haba hari umuntu uzi aho uwahoze ari umwarimu witwa Nyabutsitsi yari atuye.

Kuva icyo gihe, Perezida Kagame yahaye inshingano Prof. Manasseh Nshuti (Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri y'ububanyi n'amahanga, ushinzwe Umuryango w'Afurika y'iburasirazuba) kumushakisha.

Aba bombi baje guhura ku ya 25 Mutarama 2016.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwarimu-wigishije-perezida-kagame-mu-mashuri-abanza-yahitanwe-n-uburwayi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)