Uruganda rwa IMMC Ltd mu buryo bwiza bwo kurwanya Aflatoxine mu biribwa batunganya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu byangiza umusaruro w'ibigori harimo uruhumbu rwo mu bwoko bwa "Aflatoxine", minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI) n'abafatanyabikorwa bayo bakaba barahagurukiye kurwanya ibirukurura mu musaruro w'ibinyampeke.

Umwe mu batunganya ibikomoka ku musaruro w'ibigori witwa Samuel Ngirimana, ufite uruganda rwa IMMC Ltd rukora ifu ikunzwe cyane y'ibigori izwi ku izina rya Iraboneye, avuga ko uruhumbu rukiri imbogamizi ku bashoramari batunganya ifu y'ibigori.

Yagize ati: 'Mu by'ukuri icyo kibazo turakizi kuko tugenda tugiraho amahugurwa, duhugurwa na Rwanda FDA na RSB, mu ngamba rero badusaba gufata biba birimo, urwo ruhumbu ruba ruri ku myaka ariko cyane cyane yafashwe nabi, mu nama rero batugira ni ukugura imyaka yabitswe neza kugira ngo turinde kalite yacu y'ibyo dukora. Kugira ngo tutagura ibifite urwo ruhumbu rwa Flatoxine bityo bikaza kujya no muri production (umusaruro) yacu.'

Ububiko bw'Uruganda rwa IMMC Ltd

Bwana Samuel Ngirimana avuga ko basabwa kugira ububiko bwujuje ubuziranenge ndetse kuriwe uruganda abereye umuyobozi rwujuje ibisabwa.

Agira ati: 'Baranadusuye bareba ko twujuje ibyangombwa, ntakibazo ububiko bwacu bwujuje ibisabwa kugira ngo umusaruro ube ari muzima utangirikira iwacu. Kandi no mu kwakira umusaruro dufite ibipimo tugenderaho. Umusaruro ushobora kuza ari muzima ukangirikira iwacu, ariko ibyo byose turabikurikirana, dufite umukozi ubikurikirana wabyigiye, ushinzwe gukurikirana ubuziranenge bw'umusaruro haba mu kuwakira, no kuwutunganya kugera ugeze ku isoko.'

Ububiko bw'Uruganda rwa IMMC Ltd

Mu mbogamizi avuga bagihura nazo harimo umusaruro udafatwa neza mu bubiko bikabaviramo kugorwa no kuwutumganya ndetse no kubura aho gukura ibyo batunganya, mu bindi harimo amashanyarazi agihenze ndetse n'amasoko akiri macye.

Akomeza agira bagenzi be inama yo kutitwaza itumbagira ry'ibiciro ngo bakore amakosa arimo gukoresha umunzani nabi, akabasaba gucuruza neza bigendana n'uko baranguye ndetse n 'uko ibiciro byagenwe n'inzego zibifite mu nshingano.

Kugera ubu 10% ry'umusaruro w'ibigori mu Rwanda urangirika. Kuva muri 2011, Leta yashyizeho gahunda yo gufata neza umusaruro (Post-Harvest Strategy) y'imyaka 7 yerekanaga uburyo umusaruro cyane cyane uw'ibinyampeke n'ibinyamisogwe utunganywa uhereye mu gusarura kugeza kuwukoresha bwa nyuma.

NK'uko bigaragazwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi N'Ubworozi (RAB), AFLATOXIN ni ikinyabutabire giterwa n'uruhumbu rw'ubumara bwangiza ubuzima bw'abantu bariye ku musaruro wasaruwe mu murima wafashwe n'icyo kinyabutabire. Umuntu uriye kuri wa musaruro, uretse no ku muntu itungo ririye ku biribwa byafashwe n'iyo AFLATOXIN na ryo rirafatwa.



Source : https://imirasire.com/?Uruganda-rwa-IMMC-Ltd-mu-buryo-bwiza-bwo-kurwanya-Aflatoxine-mu-biribwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)