Urukiko rwafashe umwanzuro mushya ku rubanza rwa Karasira Aimable #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022, ubwo Karasira Aimable yari yongeye kugezwa imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho yari amaze igihe aburanira.

Mu iburanisha riheruka Karasira Aimable uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yanze kuburana abwira Urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n'ubwo mu mutwe.

Ubwo iburanisha ryatangiraga umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze bishobora kuba biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi bityo ko rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yahawe umwanya maze avuga ubwo baregeraga urukiko babonaga ko ari rwo rufite ububasha ariko ko ubwo nyine rubyibwirije rwabisuzuma rugafata icyemezo kuri iyo ngingo.

Urukiko rusobanura ko impamvu y'iburabubasha ishingiye ku kuba uregwa ibyaha yarabikoreye kuri youtube kandi bifatwa nk'ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, bishoboka ko byajyaga mu bindi bihugu.

Umucamanza yakomeje avuga ko ibyo Karasira yavugiraga mu Rwanda hari abandi bantu mu bihugu bitandukanye bagiye babikurikirana.

Karasira yasabye urukiko ko ibyo rwateganyije ari byo rukwiye gukora ariko we yiteguye kuburana. Ati 'Ibyo mwateganyije abe ari byo mukora ariko njye ndi tayari.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwafashe-umwanzuro-mushya-ku-rubanza-rwa-Karasira-Aimable

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)