USA:Umukecuru w'imyaka 56 yabyaye umwana yari yatwitiye umukazana we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hannah yavutse ku wa 2 Ugushyingo mu bitaro byo mu Mujyi wa Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwana wa Gatanu wa Jeff na Cambria Hauck.

Mbere y'uyu mwana, Cambria yaje gutahura ko afite ikibazo cyo kwibaruka. We n'umugabo we bibarutse impanga binyuze muri gahunda yo guhuza intanga, abandi bana babiri b'impanga nabo ni uko byagenze.

Kuri abo bana babiri ba nyuma, abaganga baje kubona ko uyu mubyeyi afite ikibazo muri nyababyeyi cyatumaga amaraso ye yipfundika. Byatumye Cambria abagwa, akurwamo nyababyeyi. Gusa ibyo byabaye, we n'umugabo we bafite gahunda yo kubyara abana barindwi.

Cambria na Jeff bagerageje uburyo butandukanye kugira ngo bagure umuryango wabo, kugeza ubwo Nancy w'imyaka 56 yemereraga umukazana we kuba yamutwitira.

Ku wa 17 Gashyantare, nibwo igi ryashyizwe muri Nancy, nyuma y'iminsi itandatu byemezwa ko atwite. Hari ubwoba ko uyu mukecuru atabasha gutwita kubera imyaka ye ariko yibarutse neza.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/usa-umukecuru-w-imyaka-56-yabyaye-umwana-yari-yatwitiye-umukazana-we

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)